{Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Byumba bakaraba incuro imwe mu cyumweru kubera kubura amazi, kubera ikibazo cyo kubura amazi kimaze igihe muri uwo mujyi.}

Bavuga ko ibura ry’amazi ribangamira ubuzima bwa buri wese muri uwo mujyi n’ibikorwa bakora byabateza imbere bigahomba.

Semana Antoine, ukora akazi k’ubunyonzi muri uwo mujyi avuga ko kubera kubura umwanya wo kujya gushaka amazi mu cyaro hari ubwo akaraba incuro imwe mu cyumweru.

Yagize ati ”Ibyo gukaraba nsa nk’uwabyibagiye kuko ngerageza kubikora iyo ari ku cyumweru gusa naruhutse, umwanya wo kujya gushaka amazi ntabwo nawubona kuko ari kure cyane, mba mpugiye mugushaka amafaranga yo ku ntunga. “

Mu Mujyi wa Byumba amazi abona umugabo agasiba undi
Mu Mujyi wa Byumba amazi abona umugabo agasiba undi

Murekatete sifa acuruza imboga z’ubwoko butandukanye mu isoko rya Gicumbi nawe avuga ko ajya akaraba rimwe na rimwe.

Yagize ati ” kwiyuhagira tubikora rimwe na rimwe kubera ino aha amazi kubona amazi ari ikibazo dushaka amazi yo guteka iyo nayo tuyabonye dushima Imana naho kwiyuhagira byo biza iyo twabonye amazi.“

Abakora ubucuruzi busaba amazi nabo bavuga ko rimwe na rimwe ibikorwa byabo bidindira kubera ibura ry’amazi.

Umuyobozi wa FIAT, ikigo cya diyosezi gatolika ya Byumba gifite amacumbi muri uyu mujyi Padiri Faustin Mungaruriye, avuga ko hari ubwo abakiriya babinubira kubera kubura amazi.

Yagize ati ” hari ubwo amazi abura kandi dufite abakiriya baraye mu byumba byacu dukodesha ubwo rero urumva ko iyo umukiriya atanyuzwe na serivisi umuhaye adashobora kongera kugaruka.“

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Kagenzi Stanislas yemera ko ikibazo cy’amazi kimaze igihe kirekire mu mujyi wa Gicumbi ariko ko hari ingamba zafashwe kugira ngo abaturage bagezweho amazi meza.

Ati ” nibyo koko natwe turabizi ko abaturage bacu bafite ikibazo cy’amazi ariko turimo gukorana na WASAC batumije imashini izamura amazi bitarenze ibyumweru bibiri iyo mashini izaba yahageze ahasigaye tuyikoreshe tugeza amazi meza ku baturage. “

Kagenzi yemeza ko imirenge izabanza kugezwaho amazi ari imirenge y’Umujyi ariyo Byumba, Kageyo na Rukomo.