Igitekerezo cyo gutangiza iri huriro cyaje nyuma y’uko AVSI, umuryango nterankunga utegamiye kuri Leta wibanda cyane mu guteza imbere imibereho y’umwana , ukoreye igenzura rigamije kureba niba ibikorwa byakorwaga n’abafatanyabikorwa b’Akarere cyane ibyabaga bigamije kuzamura imibereho y’umwana hari impinduka nziza bitanga.

Mukamuhigirwa Apoline, umukozi wa AVSI mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma y’igenzura basanze nk’abafatanyabikorwa habaho gutatanya imbaraga, ari nayo mpamvu bahisemo gufata iya mbere bagafatanya n’Akarere gutangiza iri huriro.

Ati “Wasangaga mu Karere turi benshi kandi tuvuga ko twita ku mwana ariko wasuzuma ukabura umusaruro kuko turacyafite abana bafite imirire mibi, bahohoterwa mu buryo butandukanye n’ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bw’umwana. Niyo mpamvu rero twahisemo kwihuza na bagenzi bacu kugira ngo noneho habeho guhuza imbaraga bityo duhindure imibereho y’umwana muri Gicumbi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi butangaza ko umubare w’abafatanyabikorwa gafite by’umwihariko abakorana n’abana ari benshi ariko ko hakigaragara ibibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana, bivuga ko umusaruro batangaga ari muke.

Munyezamu Joseph, umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko ubufatanye n’imiryango yigenga bizafasha gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana.

Yagize “ Iki ni igitekerezo cyiza kuko iyo witaye ku mwana uba uteguye igihugu cyiza cy’ejo ndumva rero binyuze muri iri huriro tugiye guhuriza amaboko hamwe mu gukemura bimwe mu bibazo byari biduhangayikishije abana bafite harimo, imirimo ivunanye bagikoreshwa nko gusoroma icyayi, guta ishuri n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Iri huriro ku ikubitiro rigizwe n’imiryango igera kuri 34 itegamiye kuri leta yose ikorera mu Karere ka Gicumbi, bakaba bihaye intego yo guhuriza hamwe ubushobozi kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’abana bata amashuri kimwe mu biteye inkeke muri aka Karere.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere rikora ku bana rigamije kurandura burundu ihohoterwa ribakorerwa biteganyijwe ko rizatangira ku mugaragaro kuya 17 Kanama uyu mwaka.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gicumbi bihaye intego yo gutangiza ihuriro rizarandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana
Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gicumbi bihaye intego yo gutangiza ihuriro rizarandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana
Ihuriro rigizwe n'imiryango 34 rizatangizwa ku mugaragaro muri Kanama 2016
Ihuriro rigizwe n'imiryango 34 rizatangizwa ku mugaragaro muri Kanama 2016