Minisitiri Mukeshimana yatangarije aba borozi ko mu gihe bazaba bakoze inyigo nziza, bazabatera inkunga mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza umusaruro w'amata bajyana ku isoko.
Benshi mu borozi b’inka mu Karere ka Gicumbi bakunze kugaragaza ko baramutse bubakiwe uruganda rutunganya amata, barushaho kunoza umwuga wabo ndetse bakongera umusaruro w’amata ku isoko.
Mu myaka ishize ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga Gicumbi, abaturage bakaba baramusabye uruganda rutunganya amata bityo nawe avuga ko bigaragaye ko bafite amata ahagije uru ruganda baruhabwa.
Ibi aborozi bakaba barabyakiriye neza ndetse ngo bakora iyo bwabaga umukamo uriyongera ku buryo kuri ubu aka Karere mu Rwanda ariko ka mbere kagemura amata menshi ku isoko.
Kuri uyu wa 18 Kanama 2016, nibwo aba borozi bagaragarije Minisitiri Mkueshimana ko amata bafite aruta isoko rihari kubera umukamo babona muri iyi minsi ari naho bahera basaba leta kububakira uruganda.
Mukangiruwonsanga Agnes ni umuyobozi wa Koperative I.A.K.I.B(Ihuza Aborozi ba Kijyambere Bafatanije) yo mu Karere ka Gicumbi, mu izina ry’aborozi yagize ati “Iyo urebye imbaraga umworozi akoresha ukanareba ibyo avana muri aka kazi ntaho bihuriye bitewe ahanini n’uko tubura isoko ry’umukamo wacu ni nayo mpamvu ukibona abamamyi bahenda aborozi abandi bakabambura, ariko kuko twamaze kumenya korora kijyambere kandi tunabikunze ubu mudufashije kubona uruganda hano twarushaho gutera imbere. Murabizi amata avamo ibintu bitandukanye ibyo byose byaduha amafaranga noneho tukaba aborozi b’umwuga kandi hano muri Gicumbi rwose amata arahari.”
Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko aborozi bagomba kwibumbira hamwe, hanyuma byaba ngombwa bagahabwa inkunga.
Ati “Ibyo kububakira uruganda byo ntibishoboka kuko ntibiri mu nshingano zacu kuko ntiducuruza cyakora mwishyize hamwe mugakora inyigo neza mugatangira twareba icyo twabafasha mu bijyanye na tekiniki ( technical suport).”
Minisitiri Mukeshimana yashishikarije aba borozi gushyira imbaraga mu kubaka amakusanyirizo y’amata hirya no hino mu Mirenge kugirango bibafashe kubona isoko kuko amata aba yashyizwe hamwe kandi afite ubuziranenge.
Ibi ngo bikazanabafasha guhangana n’ikibazo cy’abamamyi bajya guhenda aborozi mu ngo zabo kuko baba babona nta kusanyirizo bafite.
Kuba Minisitiri yasabye aborozi kwishyira hamwe bakaba bakiyubakira uruganda hari bamwe bavuga ko bitabashobokera kuko ngo no kwiyubakira ikusanyirizo rito bitapfa kugerwaho na buri wese cyane ko basanzwe bataka n’ikindi kibazo cy’aho bagurisha amata yabo bityo bakibaza aho ubwo bushobozi babukura.



Ibitekerezo 0