Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryagaragaje ndetse rinasobanurirwamo bimwe mu byo bakora ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Igice kinini cy’abamurikaga cyari kiganjemo imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Karere ka Gicumbi ariko ikunze kuvugwaho intege nke mu kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere akarere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buheruka gutangaza ko umubare w’abafatanyabikorwa bafite ngo iyo bagenzuye basanga utandukanye n’umusaruro batanga mu iterambere rusange ry’akarere.
Umuyobozi mukuru wungirije w'Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatuma Ndangiza nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’abafatanyabikorwa na we yabasabye kugaragaraza uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere.
Ati “Ni byiza ibikorwa mwatugaragarije birasobanutse, igisigaye ni uko mwajya mukora mubihuza na gahunda ziteza imbere abaturage n’akarere muri rusange, ntimwumve ko ahagaragaye ikibazo mwabiharira umuyobozi w’akarere gusa. Uko nabonye mungana, ndetse n’ibikorwa mwatumurikiye mukora mubashije kubijyanisha n’ibyo akarere kifuza kugeraho mwagira uruhare runini mu kugateza imbere.”
Iri murikabikorwa ryabaga ku nshuro ya kane muri Gicumbi rikaba ryasojwe bamwe mu bamurikaga ibikorwa byabo bifuza ko ubutaha akarere kajya gashyira imbaraga mu kurimenyekanisha kuko ngo umubare w’abaturage baryitabira ukiri muto.







Ibitekerezo 0