Afunguraga kuri uyu wa Kane, tariki 14 Gicurasi 2015, ibiganiro by’iminsi itatu bihuje abasirikare bakuru barangiza amasomo mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bakuru bo mu gihugu, Gen Nyamvumba yavuze ko hakiri imitwe iteza umutekano muke nka FDLR iri guhohotera abaturage b’abasiviri muri Congo, Al Shabab iherutse kwica abanyeshuri muri Kenya n’indi.

Mu kuyirwanya, kimwe n’ibindi byaha bitandukanye, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu kugarura umutekano.

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Yongeyeho ko ibiganiro ari uburyo bwiza bwo gusangira ubunararibonye hakanatangirwamo ibitekerezo byafasha mu guhangana n’umutekano muke uri mu karere, ndetse no ku mugabane w’ Afurika.

Yanagaragaje ko hari ibindi bibazo bitandukanye birimo ibyaha ndengamipaka, iterabwoba, imikoreshereze mibi y’ikoranabuhanga.

Yagize ati“Ibibazo nk’ibi bikomeye birasaba ko abantu babiganira mu buryo bwimbitse kugira ngo hakumirwe ibihungabanya umutekano , naho wahungabanye hakaboneka umuti.”

Ibi biganiro byafunguwe ku mugaragaro n’umugaba Mukuru w’ingabo bizwi ku izina rya “ The National Security Symposium” ni ibiganiro ngarukamwaka bibera mu Ishuri rikuru rya Gisirikare “Rwanda Defence Force Command and Staff College”, aho abanyeshuri barangiza muri iri shuri bicara ku meza amwe n’abashakashatsi ndetse n’inzobere mu bya politiki bakaganira ku bijyanye n’umutekano w’akarere.

Biteganijwe ibi biganiro bizitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru bo mu gihugu harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Uw’ingabo James Kabarebe, uw’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, uw’Ubutabera Johnston Busingye n’abandi.

[email protected]
twitter:mbonyinshutiI