Ubundi Jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa nka Jenoside yihariye mu mateka kuko ifite byinshi itandukaniyeho n’izindi zabaye nk’iyakorewe Abayahudi n’izindi bitewe ahanini n’ubugome yakoranywe.
Gen. James Kabarebe yavuze ko ubwabyo kwica umuntu mudafite ikindi mupfa bitumvikana ariko kumva umubyeyi wihekuye cyangwa se umwana wishe umubyeyi amuziza uko yavutse byo ni agahomamunwa.
Uwo wabaye umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umubyeyi atatinyaga kwihekura ngo nuko uwo babyaranye wa mwana ari Umututsi.
Nyuma y’ubuhamya bwa Albert Nsengimana wanditse igitabo cye Ma mère m’a tué’ kirimo ubuhamya bwe bwite bw’uburyo mama we yicishije abavandimwe be, abandi akabashyira Interahamwe (basaza be) ngo zibice kuko bari Abatutsi, Gen. Kabarebe yavuze ko atari we gusa byabayeho kandi byaturutse ku bugome bwari bwarabibwe mu banyarwanda.
Aha yifashishije urugero rwa Niyitegeka Félecité wari mushiki wa Col. Nzungize Alphonse, aho musaza we yamusabye kumuhungisha kugira ngo abone kwica abatutsi bari bahungiye ku Nyundo ariko undi akanga kwitandukanya na bo.
Gen. Kabarebe yavuze ko kubona abantu bari bishwe muri Jenoside mu buryo bwa kinyamaswa byateye imbaraga abasirikare ba RPA kugira ngo babashe kuyihagarika hakiri kare.
Ati “Kubona abatemwe ntacyo uri bukore, nta ko uri bumuvure, ari aho arasamye, amaraso arava, ntaho uri bumujyanye, icyo gihe kwari ugucaho gusa ukigendera. Ni ibintu birenze cyane.”
Yavuze ko byari bihagije kwica abantu ariko ku bica urw'agashinyaguro byagaragaje ubugome bw’indengakamere.
Ati “Urica ukica n’uwapfuye, urwo ni urwego rw’ubugome, umutima mubi n’urwango rwa rundi rurenze rwagaragaraga mu mvugo no mu byo bakoraga byose.”
Yasobanuye ko abasirikare bageze mu Giporoso basanga abantu bishwe bamaze gutondekwa ku murongo ukibaza icyo bagiye kongera kubakoresha bikaba amayobera.
Ubusanzwe urupfu rwose ni urupfu ariko hari n’urupfu rubi, rw’ubugome utakwifuriza uwawe cyangwa ikindi kiremwamuntu. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakoreshejwe ubunyamaswa n’ubugome bukabije.
Hari nk’aho abatutsi babaga bagiye kwicwa basabwaga kwicukurira no kwihamba cyangwa bagasaba abavandimwe ubwabo kwicana hanyuma uwa nyuma nawe akabona kwicwa.
Hari bamwe mu bagiye batanga ubuhamya ko wasangaga abana bashobora gukubitwa ku nkuta bakicwa, kubaga abagore batwite, guta abantu mu misarani ari bazima n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Mu bice by’Amayaga mu ntara y’Amajyepfo, hari Abatutsi bagiye bicwa imitima yabo ikaribwa cyangwa amaraso yabo bakayanywa. Hari aho abatutsi baticwaga ariko abicanyi bakabanza kubasambanya no kubafata ku ngufu bakabanduza virusi Itera Sida n’ibindi.
Gen. Kabarebe yavuze ko hari umusirikare w’umukobwa witwaga Rukotana wishwe urw'agashinyaguro aho ingabo za FAR zamushinzemo igisongo ahagaze, ibyo byose bigashimangira ubugome Jenoside yakoranywe.
Ahashibutse imbaraga
Bigendanye n’ubugome n’ibyo babonaga bakabona birabarenze, ngo byasabaga izindi mbaraga zidasazwe ari nazo zafashije abasirikare ba RPA guhagarika Jenoside no kugira ishyaka.
Yakomeje agira ati “Icyo gihe ntabwo umusirikare wa RPA wari kumusaba kwitanga ahubwo bo barabikoraga kandi mu buryo bugoye cyane.”
Yatanze urugero rw’uburyo abasirakare bashoboraga kujya gutabara abantu aho bari bari mu bice bitandukanye nk’i Nyamirambo, Saint Famille n’ahandi bajyanwa kuri CND abandi ku i Rebero kandi bari no kurwana.
Ati “Ibaze gufata abantu ukabamanura muri kiriya gikombe cyo hasi ukabazamura Rebero kandi ubwo ari abantu uhungisha mu gihe ababazanye barimo kugenda barwana inzira yose… wikoreye inkomere zabo (Abatutsi) wikoreye inkomere z’abasirikare bakomerekeye mu nzira n’abagendaga bapfa.”
Gen yasobanuye ko mu nzira abasirikare ba RPA banyuragamo hari harimo interahamwe nyinshi by’umwihariko Gatenga na Gikondo ariko nubwo byari bigoye byarashobotse abantu bararokorwa.
Ati “Kubera ko urwo rwego rw’urwango rwasabaga izindi mbaraga zirenze ibyo bihumbi 19 by’inkotanyi nabyo bitageze ariko byabasabye ubwitange bukomeye cyane.”
Yavuze ko gutsinda kwabo bitaturutse ku bikoresho byinshi cyangwa ubumenyi buhambaye ahubwo barebaga ku bukana, urwego rw’urwango n’uko ibihe byari bimeze, bikabasaba kwishyiramo imbaraga zibarenze.
Yagaragaje ko itandukaniro rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zabayeho ari uko yakozwe n’abantu bari bafitanye isano rya hafi n'abo bica, barimo abavandimwe, abo bakorana mu kazi, basangiye umuco kandi bahuje ururimi.





Ibitekerezo 0