Kabarebe yabitangaje ubwo yaganiraga na The New Times, nyuma y’iminsi mike Polisi itaye muri yombi umugabo yavuze ko yari yarafunguye konti ebyiri za Facebook imwe iri mu mazina ya Minisitiri Kabarebe, indi igaragaza umuntu byitwaga ko ari Umunyamabanga wa Minisitiri Kabarebe.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yakoreshaga izi konti zombi agamije kwambura abantu.
Uyu watawe muri yombi na Polisi witwa Jacques Mugema, hari bamwe yatse amafaranga akoresheje izo konti na bo bakayamwoherereza ku nimero ya telefoni bakoresheje Mobile Money y’uwo yitaga umunyamabanga na we wa baringa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Modeste Mbabazi, yasobanuye ko Mugema yohererejwe amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 791 kuva mu mwaka ushize wa 2014 ubwo yatangizaga konti ya Facebook yitwa ‘Gen James Kabarebe’, akaba ngo yarayambuye abantu barenga 20.
Minisitiri Kabarebe yabwiye The New Times ko yagerageje gufungura konti ya Facebook mu mazina ye bwite bikanga.
Yakomeje atangaza ko yagerageje no kuvugisha ababishinzwe kuri Facebook kugira ngo bafunge izo konti za baringa zari mu mazina ye nabyo ntibikorwe.
Yagize ati: “Hari hashize imyaka itatu mbizi ko hari umuntu unyiyitirira, ariko nagerageje gusaba Facebook gufunga iyo konti ariko ntacyo byatanze.”
Yakomeje agira ati: “Undi munsi inzobere mu Ikoranabunga n’inshuti yanjye bafashije Polisi gushaka umunyabyaga. Ubwanjye, nta konti ya Facebook ngira. Mfite konti ya Twitter yonyine.”
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, undi mugabo yatawe muri yombi azira kwiyita umuyobozi wa Zion Temple, Pastor Paul Gitwaza ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu nawe yari yarafunguye konti ya Facebook yakoreshaga yaka abantu amafaranga mu izina rya Gitwaza.
Uyu wiyitiriye Gitwaza yatangaje ko yari amaranye urwo rukuta imyaka irenga itanu mbere y’uko atabwa muri yombi.
Polisi yakunze gusaba abantu kugira ubushishozi ku byerekeranye n’ikoranabuhanga no kutishora mu bikorwa nk’ibyo kuko icyo gikorwa ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).


Ibitekerezo 0