{Baginama Emmanuel bakunda kwita “Mbarusha” wari utuye mu Kagari ka Bugarama, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, yapfuye azize uburozi yanywereye kwa sebukwe agiye gucyura umugore we.}
Baginama waguye mu bitaro bya Kiziguro kuri uyu wa Gatanu, inzego z’ibanze n’abaturage bemeza ko yanyweye umuti uterwa mu myaka witwa “tiyoda”, nyuma yo kuganira n’ababyeyi b’umugore we yari agiye gucyura. Muri ibyo biganiro habayeho guterana amagambo kuko ngo uwo mugabo yari yasinze.
Umwe mu baturage yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore we, ari na yo yatumye yahukana, undi agiye kumucyura agenda yitwaje tiyoda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama, Consolée Urujeni, yavuze ko Baginama yagotomeye umuti wica, mu maso ya sebukwe, ahita agwa muri koma, ajyanwa mu bitaro bya Kiziguro mu minsi ibiri ishize, kuri uyu wa Gatanu ashiramo umwuka.
Baginama wari umuhinzi-mworozi, asize umugore n’abana batatu.

Ibitekerezo 0