Uru rubyiruko rwakoze ibi bikorwa byo gusana inzu rwahuriye hamwe mu ngando ziri kubera mu Murenge wa Kiramuruzi zateguye n’Umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu uharanira iterambere ry’umuryango, World Vision ufatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge.

Urubyiruko rwubakiye abarokotse Jenoside batishoboye
Urubyiruko rwubakiye abarokotse Jenoside batishoboye

Muri izi ngando bigishijwe amasomo yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mbere yo kujya mu biganiro barimo guhabwa babanza gukora ibikorwa birimo kubaka no gusana inzu z’abarokotse Jenoside batishoboye bo muri uyu murenge.

Mukabutera Gaudence, umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye uru rubyiruko kuko rwamwubakiye ubwiherero kuko nabwo yagiraga bwubakiye.

Mukamushumba Speciose, umukecuru w’imyaka 75 y’amavuko , yashyimye uru rubyiruko rwamwubakiye inzu mu gihe iyo yabagamo yari igiye kumugwira.

Yagize ati”Inzu mbamo yari igiye kugwa, nshimira uru rubyiruko rwanyubakiye indi nzu ku buryo nshobora guhita nyimukiramo.“

Uru rubyiruko rwagaragaje ko ibyo bikorwa rwabikoze mu kwerekana itandukaniro n’urwo hambere rumwe rwijanditse muri Jenoside.

Maroba Jacques ushinzwe iterambere ry’abaturage World Vision, yavuze ko nubwo uru rubyiruko bigishwa ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ngo ntabwo biba bihagije, akaba ariyo mpanvu bashishikarizwa no gukoresha imbaraga zabo bafasha abatishoboye muri gahunda zitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga Joseph, yagaragaje ko ibikorwa uru rubyiruko rurimo gukora bitanga icyizere ko ruri guharanira iterambere ry’ejo hazaza nta macakubiri.

Izi ngando zitegurwa buri mwaka na World Vision ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge.