{Nyuma y'impanuka yabereye mu Murenge wa Kiziguro igahitana abasaga 15 igakomerekeramo 24 mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buri mu gahinda gakomeye nyuma y’aho byagaragariye ko bane mu bazize impanuka bari abakozi b’akarere.}
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yagonganaga na tagisi minibus, bane mu bakozi b’aka karere barimo batatu bakoraga mu by’ubuvuzi n’undi wabarizwaga mu bikorwa by’ubuhinzi.
Samu umuyobozi ushinzwe igenzura mu bikorwa by'ubuvuzi yagize ati" Akarere ka Gatsibo gahombye intwari kuburyo kuziba icyuho cy'abakozi bane kandi binyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi bizatugora cyane. Nk'akarere ntituzibagirwa ibi byago byagwiririye akarere kacu tuzahora tubibuka kandi tube hafi y'umuryango yabuze ababo”.
Abakozi b'akarere bahitanwe n'impanuka harimo Umutangana Lydia wari umuganga mu kigo Nderabuzima cya Rugarama, Butera Jean claude wari ashinzwe ubuhinzi, Benegusenga Chantal wari umuyobozi w'ikigo Nderabuzima cya Gitoki,na Hakizimana Telesphore wari umuganga mu kigo Nderabuzima cya Nyabiheke.

Ibitekerezo 0