Mu ijoro ryo ku italiki ya 12 Mutarama 2016 nibwo Niyibizi Emmanuel,yishe umugore we Mukampirwa Jacqueline amutemesheje umuhoro mu ijosi no mu mutwe.
Nyuma yo kumwica yahise yihisha mu cyobo cyegeranye n'urugo rwe, aho yaje gufatirwa tariki ya 14 Mutarama.
Bivugwa ko mu kwihisha muri iki cyobo, Niyibizi yari agamije no kwica abagize umuryango we bari basigaye akabamara kuko yakekaga ko bazamushinja.
Niyibizi, nyuma yo gufatwa akaburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa 10 Mutarama isomwa ry'urubanza rwe ryabereye mu kagari ka Rwikiniro ari na ho yakoreye iki cyaha.
Ubucamanza bwerekanye ko hakurikijwe ingingo ya 142 y'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, Niyibizi Emmanuel ahamwa n'icyaha cyo kwica uwo bashakanye, ibi bikaba bigaragazwa n'uko yabyiyemereye kuva yafatwa kugera agejejwe mu rukiko.
Niyibizi yari yasabye ko yakoroherezwa igihano kuko mu kwiregura yavuze ko yishe uwo bashakanye yitabara ngo kuko bahuye akamufata ikote akanga kumurekura ndetse akanatabaza, nawe ngo akamutema agira ngo amwikureho kuko yakekaga ko abo yatabazaga nibahagera bamugirira nabi.
Urukiko rwateye utwatsi ubu busabe bwe, rugaragaza ko nta kuntu umuntu wari uhetse umwana yari kumufata ku buryo amurusha imbaraga, kandi ko yanamutemye amaze kumutega akitura hasi bigaragara ko yari abigambiriye, bityo rumukatira igihano cyo gufungwa burundu.
Nyuma yo kumva imyanzuro y'uru rubanza, Abatuye akagari ka Rwikiniro bishimiye igikorwa cyo kuburanishiriza ibyaha nk'ibi mu ruhame kuko biha isomo n'abagitekereza kubikora.






Ibitekerezo 0