{
Umurenge wa Gatsata ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ukaba ariwo ugaragara nk’uwibasiwe n’ibiza biterwa n’imvura cyane mu Mujyi wa Kigali kubera ko ugizwe n’igice cy’ubutaka buhanamye ndetse n’igishanga cya Nyabarongo. Iki kibazo cy’ibiza kibasiye uyu Murenge cyatumye uza mu myanya ya nyuma mu kugira isuku.}
Nyuma y’ isuzuma ry’isuku ryakozwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’igihugu mu gihe kingana n’amezi atatu yari yahariwe ubukangurambaga ku isuku, ryagaragaje ko Umurenge wa Gatsata uri ku mwanya wa 12 mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, ukaba uwa 28 mu Mujyi wa Kigali n’amanota 65%.
Mukaminega Jeanette, umukozi w’Umurenge wa Gatsata ufite isuku mu nshingano ze aganira na IGIHE, yagaragaje kimwe mu byatumye gahunda y’isuku idindira mu Murenge wabo, agira ati “Nk’uko bigaragara ibikorwa birebana n’isuku ntibyagenze neza, kuko twagize ikibazo cy’ibiza twagiye duhura nacyo mu minsi ishize, aho wasangaga n’ahakozwe isuku handuzwa n’ibyondo biterwa n’amazi y’imvura aturuka mu misozi.”
Mukaminega yakomeje asobanura ko uretse n’imvura, hari n’ikibazo cy’umuhanda Gatsata-Gatuna wakomeje utangazwa ko uzakorwa bikaba byarabangamiye ibikorwa byo gutera ubusitani no gushyiraho amapave( pavins) ku mbuga z’amazu y’ubucuruzi n’ingo byegereye uwo muhanda.
Hirya no hino Ku mihanda yo muri uyu Murenge hari ibyondo byatewe n’imvura, ibyatsi bivanze n’amacupa, imiferege y’amazi yaruzuye kubera ibyondo n’imicanga bivanze n’ayo mazi aba yaraturutse muri za ruhurura zimanura amazi yo ku musozi.




Ibitekerezo 0