Jenoside yakorewe Abatutsi ni imwe mu zabayeho mu mateka y’isi zakoranywe ubugome bukabije, zihitana benshi mu gihe gito.
Aha niho Umwanditsi, umushakashatsi akaba n’utunganya filime, Gasigwa Léopold yahere akora filime mbarankuru agiye kumurika isobanura uko abana bishwe urubozo mu 1994.
Uyu muhanzi umaze gukora filime mbarankuru eshanu. Iyi nshya yise ‘Urantokoza’, izamurikwa ku mugaragaro ku wa 4 Ugushyigo 2022, muri Century Cinema muri Kigali City Tower.
Gasigwa yabwiye IGIHE ko akora iyi filime yifashishije ubuhamya bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi bafite abana bayiguyemo n’abahamwe n’ibyaha byo kwica abo bana muri Jenoside.
Harimo kandi n’abasirikare bahoze mu ngabo za RPA zabohoye igihugu, zigahagarika Jenoside.
Yakomeje ati "Izina ryayo rikomoka muri komine yahoze yitwa Musambira, ubu ni mu karere Kamonyi bagize gahunda yo kwica abana b’abahungu gusa umunsi umwe, bajugunya mu cyobo abana barenga 85, bamwe ari bazima babarenzaho itaka…"
"Umwe muri abo bana yari afite nyina w’Umuhutukazi washatse mu batutsi, bamutegetse kujugunyamo uwo mwana we, banamutegeka kumurenzaho itaka, abana bakababwira bati 'muri kudutokoza, muhave muri kudutokoza'."
Ubwo buhamya ni nabwo bwashibutsemo izina ryahawe iyi filime mbarankuru.
Gasigwa avuga ko kwica abana urubozo byanakozwe ahandi hatandukanye nk’i Murambi ya Nyamagabe, Ntarama ya Bugesera n’ahandi.
Ni filime yakozwe hibanzwe ku bana muri Jenoside bari bafite imyaka 14 kumanura.
Ni urugendo ariko rutari rworoshye, kuko Gasigwa avuga ko yagiye agorwa no kugera aho ayo marorerwa yabereye, dore ko hamwe hatagituwe, nta n’imihanda igerayo.
Gasigwa amaze gukora filime nyinshi zirimo n’izagiye zihabwa ibihembo bitandukanye.
Zirimo nka filime yise Izingiro ry’Amahoro isobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe; indi yitwa 'L'abcès de la vérité' igaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi na Miracle and The Family yavugaga ku buryo abagore bishwe bakanafatwa ku ngufu muri Jenoside.





Ibitekerezo 0