{Mukamwiza Pasikaziya ni umugore ufite hafi imyaka 40. Yabyaranye na Twagirimana Joseph umwana w’umuhungu Mukiza Jules Maurice muri GIcurasi 1994. Bakaba bali batuye i Kibagabaga muri Gasabo.}

Mukamwiza na Twagirimana babanye bitemewe n’amategeko. Uyu mugabo yaje kubura muri 1995 ntiyagaruka iwe ntawamenya aho aherereye, ariko umugore n’umwana we Mukiza babana mu nzu yasize yubatse.

Nyuma iyo nzu ifite imiryango itatu, yaje gutera ishyari mukuru wa Twagirimana, witwa Gasana Alexis, asaba umuryango umwe Mukamwiza.

Iyi nzu yari yubatse aho umuhanda wa Kibagabaga waje guca biba ngombwa ko we n’abaturanyi be bahabwa amafaranga y’inshumbusho agera kuli miliyoni indwi. Aya ni yo yaje kuba ikibazo gikomeye aho na nyirabukwe n’umuhungu we bose bayashakagaho.

Mukamwiza yaje kuyaguramo inzu i Bumbogo, abakozi b’Akarere bakamutegeka kuyigurisha bamubwira ko amafaranga yayiguzemo atari aye ari uyu muryango, kandi bafitanye ibibazo bigomba kubanza gukemuka.

Bimeze gute?

Mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukamwiza na Twagirimana barahunze ariko mu guhunguka umugabo aza mbere muri 1994, ariko umugore we atahutse ntiyamubona. Uyu mugore nibwo yatangiye gukurikirana iby ‘umutungo w’umugabo babyaranye.

Mukamwiza ati“Byantwaye imyaka ibiri kugira ngo nyihabwe… Ibyo byose nabikoraga njyenyine kuko aho ngarukiye i Kigali, Twagirimana naramubuze ahubwo mukuru we Gasana Alexis niwe twabaga turi kumwe na mabukwe Nyiramondo Emeline wari i Gitarama. Aho inzu ibonekeye, ibibazo byaratangiye. Uri Gasana ati ukampa umuryango umwe kuko nafatanyije n’umugabo wawe kuyubaka. Uri Mabukwe ati ngomba kuzungura iby’umwana wanjye. Akanama k’abunzi niko kafashe umwanzuro ko umuryango uhabwa Gasana Alexis ku bw’intizanyo.

Iyubaka ry’umuhanda wa i Kibagabaga byazanye ibindi bibazo

“Mu wa 2006, umuhanda wa kaburimbo waciye iwanjye banshumbusha miliyoni zirindwi n’ibihumbi 900. Mabukwe abifashijwemo n’umuhungu we Gasana baritambitse. Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwaciye urubanza ruvuga ko nta cyahagarika ariya mafaranga, kuko nyafiteho uburenganzira busesuye kuko ndera umwana twabyaranye na nyir’inzu.”

Mu bujurire urw’Urwisumbuye rwa Kacyiru rwategetse ko amafaranga afungirwa kuri konti y’Akarere kugeza igihe imiryango izumvikanira, kuko niba nyirakuru yemeza ko umwana Mukiza Jules abyarwa n’umuhungu we udahari ntakibyemeza imbere y’amategeko.

Inama rusange y’abaturage b’Umurenge wa Kimironko bemeje ko Umurenge ugomba kumukodeshereza inzu. Nyirabukwe we aba iwe i Muhanga na muramu we Gasana afite akazi ke atunze umuryango we.

Gufungwa kwa hato na hato

Bubaka umuhanda wa Kibagabaga, abaturage bamwe babariwe ibyabo ariko ntibishyurwa. Mukamwiza nawe yari kuri urwo rutonde. Ati: “Naje kwishyurwa miliyoni esheshatu na Magana inani bambwira ko ngo bibeshye mu kubara. Nari nemerewe 7.903.595 Frw. Narayakiriye njya kuyaguramo akazu I Bumbogo mu mudugudu wa Masizi. Ubu niko turimo. Ariko tukarimo tutakarimo. Abakozi b’akarere Arthur na Diane baransinyishije bansaba kukagurisha ngo nsubize amafaranga yo ku karere.”

Uyu mugore w’uruti ruto wabyaranye na Yozefu akaba amurereye umwana Mukiza w’imyaka 20, afite icyemezo cy’urukiko cya “recherche de paternite” amaze gufungwa na Arthur ushinzwe umutekano mu karere ka Gasabo muri 2012. Ku buryo abana be babimenye hashize iminsi ibiri. Abitegetswe na nde? “Arthur n’umu local Defence bangejeje kuri Burigade ya Remera bavuga ko bazanye umujura. Nyuma y’iminsi ine, natekerereje Komanda akarengane kanjye ategeka ko banfungura.”

Uyu mugore kuva aho umwana aboneye icyemezo cy’ububyeyi cya se umubyara, ntawavuga ko agomba kujuragizwa kandi arera umwana abyarana na nyir’umutungo.

Umwana ati “Mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka baraje (Arthur na Diane) babwira mama ko umugabo we ashaka amafaranga yatwaye ko yabeshye Akarere.”

Nyina nawe ati “{Baje kuntera imuhira bombi ngo nze tujye gukemura ibibazo. Bari kumwe n’Umupolisi. Niho umuturanyi yababwiye ati ariko bishoboka gute ko muza gufata umuntu mudaciye ku mukuru w’Umudugudu’. Baragiye ariko mu ma saa munani Diane yagarukanye n’Umupolisi bampa konvokasiyo. Aho nitabiye kuli Polisi ya Remera, bahereyeko bandaha banjyana ku karere bantegeka kwandika inyandiko ivuga ko ngiye kugurisha inzu y’umwana ngo nsubize amafaranga nakuye mu karere. Hako nafungwa narayanditse ndanayisinyira. Ngiye kubona mukanya mbona muramu wanjye Gasana yihishahisha. Menya ko ari akagambane}.”

Akarere ka Gasaba hari icyo kabivugaho

Amazina y'abakozi bo mu karere uyu mugore ashyira mu majwi, uwo umunyamakuru yabashije kubona ntiyifuje kuvuga, asaba ko Umuyobozi w'Akarere ari we ugira icyo avuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, yavuze ko Mukamwiza aho amariye gufata amafaranga no kugura inzu, yanze gukemura ibibazo.

Ndizeye yagize ati“Yagiye yanga kwitaba telefoni. Tubigaragariza Polisi. Aho abonekeye, ntiyazanye icyangombwa cy’inzu yaguze kiri orijinali. Uwo mugore ntiyitwaze umwana yabyaranye n’umugabo we. Niyo yaba afite ubukure (âge de maturité ) ntabwo ashobora kuzungura se mu gihe akiriho kuko ntacyerekana ko atakiriho.”

Abanyamategeko bavuga ko kuba Akarere ka Gasabo gafata uyu mukecuru kitabaje Polisi y’igihugu agafungwa nk’aho atari Akarere kamuhaye ayo mafaranga, ibiro by’Umuyobozi w’Akarere bigomba kwitabaza inkiko mu gihe bibona ko ari ngombwa.

Umwe mu banyamategeko wigenga yabwiye IGIHE ati“Iyo bigenze gutyo, Akarere kitabaza inkiko. Ntacyo kagomba gukorana na Polisi kuko umuntu aratuye ntaho yenda gucikira. Ikintu cy’ingufu ntikigomba kubaho.”

Uwunganira umugore we abona ibikorwa n’Akarere ka Gasabo ku mukiriya we ari ugukoresha ingufu kugira ngo bagere kubyo bashaka.

Yagize ati“Ubund i Akarere kitabaza mandateri wa Leta akarega umuntu ufitiye umwenda akarere. Noneho ibi ntanaho bihuriye n’akarere ka Gasabo. Umukecuru arareba inyungu z’umwana we. Ku mufunga kuli polisi se hari icyaha gihanwa n’amategeko yakoze. Ahubwo jye nzajya gushinganisha umukiriya wanjye muri CID.”
Meya we siko abibona, dutangira kuganira yavugaga ko se w’umwana ahari ko ariwe wareze. Ariko akomeza avuga ngo “Niyo yaba adahari, umuryango we wabikora kuko uriya mugore we ntabwo tumuzi kuko atari uw’isezerano.”

Umwa yamaze kunyura mu nkiko, afite icyemezo cy’urukiko ko abyarwa na Twagirimana Joseph, akaba afite uburenganzira ku mutungo kuruta se wabo n’abandi.

Nyuma yo kwitaba kuli Polisi i Remera, uyu mugore yajyanywe ku ngufu mu biro by’Akarere ku Kacyiru, ati “Umukozi Diane yantegetse kwandika ibaruwa yemeza ko nzagurisha inzu tubamo n’umuhungu wanjye tugasubiza amafaranga ku karere. Bitaba ibyo ngafungwa. Nahisemo kuyandika kugira ngo simfungwe.”

Umwunganira mu mategeko Me Emmanuel Ntivuguruzwa ntabwo yumva uburyo abayobozi b’Akarere bakora iryo kosa ryo guta hanze umuryango utagira kivurira .

Yagize ati“{Nta wundi ufite uburenganzira ku mutungo w’umuntu atari umwana we. Barateza inzu? Si ugutera ikibazo cy’umutekano w’uyu muryango? Se w’umwana ni agaragare atange ikirego ko hari umuntu wamutwaye amafaranga yari ku Karere ka Gasabo. Yewe n’undi wese wumva ko abifitemo uburenganzira abikore. Nye umukiliya wanjye avugako hali miliyoni yasigaye akarere katamuhaye. Nayo tuzayaburana. Byumvikane ko akarere niko kali kafatiriye aya mafaranga, ninako kaje kuyamuha. Jye ubwanjye Polisi ya Stasiyo ya Remera niyo yanyibwiriye ko ari Akarere ka Gasabo ariko kamufunze. Nyamara ibi ntibibaho. Nikegere Mandateri war eta niwe ushinzwe gukurikirana ibibazo abaturage bateza inzego za reta aho gufunga umuntu nk’ahio adafite aho abarizwa. Naho ubundi mu gihe se ataraboneka, ninde ufite inyungu kuruta umwana we}?”

Uyu mubyeyi n'umwana biteguye kugana inkiko