Izo nzu 32 zirimo 15 zari zituwemo n’abantu na 17 z’ubucuruzi. Umwe mu bakozi bafashaga muri icyo gikorwa yabwiye IGIHE ko ari zimwe mu zari zuzuye amazi mu mvura yaguye mu ijoro ryo kuri Noheli ya 2019.
Inzu zasenywe nta muntu wari ukizirimo kuko uretse gufata ibikoresho bitandukanye birimo amakumba, inzugi n’amadirishya, nta bikoresho byo mu nzu yaba iyo kubamo cyangwa iy’ubucuruzi byari bigihari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yavuze ko ariho hari hasigaye ibikorwa mu gishanga muri uwo Murenge.
Yavuze ko nubwo bene ibikorwa bari basanzwe bazi ko bizakurwaho, bagiye bongera kubateguza mbere yo kubikuraho.
Ati “Igikorwa turagisoje kuko hariya niho hari hasigaye. Bari barimutse kuko twari twarabateguje, ndumva rero ntawe twimuye atarabona aho yimukira.”
Uretse Umurenge wa Gisozi, mu yindi Mirenge y'Akarere ka Gasabo nayo ibikorwa birakomeje.
Kuva ku wa 14 Ukuboza 2019, Umujyi wa Kigali washyize imbaraga mu gukuraho ibikorwa biherereye mu bishanga hirindwa ingaruka byagira ku baturage. Ni gahunda itandukanye n’isanzweho yo kwimura abatuye mu manegeka.
Imibare iheruka y'umujyi wa kigali yerekanaga inzu zirenga 3600 zimaze kuva mu bishanga mu bikorwa 7 222 bibarurwa ko bigomba gukurwa mu bishanga.









Ibitekerezo 0