Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 29 Nyakanga ko uwo mukobwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata, hafi y’aho yafatiwe.
Ati “Yari atumye umumotari ngo ajye kumushakira umuntu umuvunjira, abibonye agira amakenga yibuka ko Polisi ihora isaba abantu kuba ijisho rya bagenzi babo, gutangira amakuru ku gihe, aza hano kuri sitasiyo ya polisi ya Gatsata, atanga amakuru.”
Nyuma yo kwakira ayo amakuru, Polisi yahise ikurikira uwo mumotari ajya kubereka aho uwo mukobwa ari mu kabari, abikanze ahita ahisha ya madolari muri purafo y’akabari, barasaka barayabona.
Uyu mukobwa utavugishije itangazamakuru ku mpamvu z'iperereza rigikomeje, yahise yemera icyaha, avuga ko yari asanzwe ayarangura akayavungishamo amafaranga y’u Rwanda.
CIP Umutesi ati “Ntabwo ari inshuro ya mbere, ni ubwa kabiri n’ubundi yari yarabifungiwe imyaka ibiri, hashize amezi atandatu avuye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.”
CIP Umutesi yakomeje ashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru ku gihe ariko anabwira abatekereza nk'uwo mukobwa ko ‘Basubiza amerwe mu isaho kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage ziri maso kandi zitazihanganira inyangabirama’.
CIP Umutesi yavuze ko aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanwa hifashishijwe ingingo ya 269 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha iteganya ko ‘Umuntu uhindura, wigana cyangwa ukwirakwiza amafaranga y'amakorano ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi’.

Amafot0: Gift Munyarugerero




Ibitekerezo 0