{Augustin Kayigi afunzwe azira guha umupolisi ruswa y’ibihumbi mirongo irindwi by’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo areke gukurikirana umwana we uzwi ku izina rya Ayabagabo ukekwaho kwiba inka. }

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, yavuze ko Kayigi , utuye mu kagari ka Kibara, mu murenge wa Gikomero ,mu karere ka Gasabo, yafashwe ku itariki 14 Mutarama uyu mwaka nyuma yo gushaka guha ruswa umupolisi akamutera utwatsi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi

Yashimiye uyu mupolisi wagaragaje ubunyamwuga yanga ruswa. Yasabye abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bayihabwa n’abayitanga.

Supt. Mbabazi yavuze ko Kayigi afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo mu gihe iperereza rikomeje.