{Nyuma y'amezi agera kuri atatu, Umuyobozi wa ECOTRAPEGI Maniraguha Jean Marie amaze yambuye amafaranga y'abakozi basaga 50 yakoresheje mu bikorwa byo kubaka uruzitiro rw'Ikibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe, abo bakozi bigaragambirije mbere y'urugo rwe ruri mu mudugudu w'Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera ahitamo kwifungirana mu nzu.}
Umunyamakuru wa IGIHE akihagera mu ma saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo, yasanze abantu benshi bigaragambya imbere y'urugo rwa Maniraguha ubwo bahuriraga ku ntero igira iti ”Wagenze kera uyu munsi ntuducika!”
Abakozi bigaragambyaga batangarije IGIHE ko bamaze amezi atatu badahembwa kuko umukoresha wabo ahora abizeza ibitangaza uko bukeye.
Abakozi bigarangambyaga bakomeje gutangariza IGIHE ko amafaranga bishyuza Rwiyemezamirimo Maniraguha Jean Marie wabakoresheje kuva muri Nyakanga 2012, abarirwa hagati y'ibihumbi 70 n'ibihumbi 210 kuri buri mukozi uko bose hamwe basaga 50.
N'ubwo nyir'ubwite n'umuryango we bifungiranye mu gipangu ubwo yishyuzwaga n'abakozi bari buzuye imbere y'urugo rwe, Umunyamakuru wa IGIHE yabashije kuvugana n'umugore Enatha Bamurange ushinzwe umutungo muri sosiyete ECOTRAPEGI iyoborwa n'umugabo we agira ati ”N'ubwo byagaragaye ko twatinze kwishyura abakozi mbijeje ko bitarenze uyu munsi bagomba kubona imishahara yabo yose.”
Bitewe n'icyizere gike n'ubwambuzi abigaragambyaga bavuze ko Maniraguha agenda asimburanya abakozi uko bukeye n'uko bwije, bakaba biyemeje rero kutava ku rugo rwe kugeza batahanye inyishyu yabo.
Umukuru w'Umugudu w'Amahoro, Kanamugire Jean yaboneyeho umwanya wo gutangariza IGIHE ko hashize igihe kingana n'amezi atatu Maniraguha ahabwa amahirwe yo kwishyura, ariko akaba yarakomeje kwigiza nkana, ahubwo agahitamo kuzimya telefoni ndetse rimwe na rimwe akihisha abaje kumwishyuza.
Dore ubuhamya bw'amasezerano bagiranye:



Ibitekerezo 0