{Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative) ibumbiye hamwe abacuruzaga ku gataro barinubira imihanda igana ku isoko bimuriwemo babona nk’intandaro yo kubura abakiliya bitewe n’uburyo yubatsemo.}
Mu mwaka wa 2010 aba birukanwe ku mihanda aho bacururizaga mu kajagari bibumbiye muri iyi koperative, itangira ikorera hafi n’ikigo gicuruza imodoka Sar Motor.
Iri soko barikoreyemo imyaka ine birangira ryitiriwe Sar Motor, bimurirwa i Remera, haruguru gato y’aho bakoreraga mbere, ari na ho hagana imihanda yuzuye ivumbi bavuga ko ikomeje kubateza igihombo.

Bamwe mu bacuruzi ntabwo banyuzwe n’umusaruro babona nyuma yo kwimurwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kuko ahari iri soko rishya bigaragara ko hitaruye n’ahakabaye haza abakiriya.
Benshi muri aba bacuruzi bavuga ko ubucuruzi bwabo bwasubiye inyuma. Cyizere Damour yagize ati “Aho twakoreraga isoko ryari rimaze kumenyera kuburyo hari igihe nacuruzaga n'ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda ku munsi ariko ubungubu hari n'igihe ku munsi ncuruza hagati y'ibihumbi mirongo ine n'ibihumbi mirongo itanu gusa”.
Cyizere yakomeje avuga . ko abayobozi babo bagomba kubakorera ubuvugizi bagakorerwa imihanda igana ku isoko ndetse bakagerageza no kumenyekanisha ririya soko mu bitangazamakuru bitandukanye kugira ngo bongere babone abaguzi nka kera.

Umuyobozi wa FODECO, Mutesi Julia, yongeyeho ko koperative ikora neza uretse bimwe mu bibazo by’ingenzi bigaragara byatumye abanyamuryango batabona abaguzi nka kera bagikorera aho bari bitegeye umuhanda wa Kaburimbo ujya i Kanombe, anashimangira ko bituruka ku mihanda mibi igana ku isoko rishya.
Iri soko ryagiye rica benshi muri aba bacuruzi intake ku buryo rigaragaramo ibibanza byinshi cyane bitarabonerwa ababikoreramo
Mutesi yakomeje agira ati “Hano twimukiye ni hanini cyane niyo mpamvu hagaragaramo imyanya itarafatwa, ikindi kandi abacuruzi bamwe bagiye bacika intege kubera abaguzi bagabanutse bitewe n'impamvu y'imihanda mibi irimo imikuku n'ivumbi ndetse n'ibihe byagiye bihindagurika kubera izuba ryacanye cyane”.
Mutesi Julia yasabye ubuyobozi bw’akarere kubatunganyiriza imihanda igana ku isoko rishya kugira ngo bongere babone abakiriya babo babuze, cyane ko iyi koperative iherutse guhemberwa ubudashyikirwa mu mikorere yayo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, yasabye abanyamuryango ba FODECO n'abantu bose bakoresha imihanda igana ku isoko kwihangana mu gihe iriya mihanda itaratangira gukorwa kuko iri muri gahunda yo gukorwa mu birometero 100 byitezwe gukorwa mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali.
Koperative FODECO ifite abanyamuryango 212 ikaba yarimutse muri Mutarama 2014. Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango cyangwa abone ikibanza mu isoko rishya, asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ubundi akajya yishyura ibihumbi cumi na bitanu ku kwezi (15.000 Frw).


Ibitekerezo 0