{Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gufata mu mugongo abayirokotse, Sosiyete Minerals Supply Africa Ltd, yashyikirije Akarere ka Gasabo inkunga ingana na Miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (20,000,000Rwf), yo gusana amacumbi y’abatishoboye barokotse Jenoside batuye mu murenge wa Jali.}
Iyi nkunga yashyikirijwe Akarere ka Gasabo mu mpera z’iki cyumweru, Umuyobozi wa Sosiyete Minerals Supply Africa Ltd, David Bensusan, yayemeye ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari ku wa 13 Mata 2014 mu murenge wa Jali.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy ubwo yari amaze kwakira sheki y’ayo mafaranga yatangaje ko bagiye gufatanya n’umurenge wa Jali bagatoranya amacumbi azaherwaho mu gusana kandi bigakorwa mu maguru mashya. Hateganijwe gusanwa amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agera kuri 25.
David Bensusan atangaza ko u Rwanda ari igitangaza kuba rwarahuye n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba rwariyubatse, ndetse amahanga arufatiraho amasomo. Yavutse mu 1946, ni Umwongereza w’Umuyahudi, sosiyete Minerals Supply Africa Ltd ayoboye ikorera mu Rwanda.

Kuri uwo munsi wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Jali yatangaje ko uretse abafite amacumbi yasenyutse akeneye gusanwa, hari indi miryango igera kuri 25 yo muri uwo murenge ikeneye kubakirwa kuko nta macumbi bafite.



Ibitekerezo 0