Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, yabwiye IGIHE ko ‘Abaturage n’ishami rya Polisi rishinzwe kuzima inkongi batabaye bakazimya ibintu byinshi bitarangirika’.

Ati “Nubwo tutaramenya agaciro k’ibyahiye ariko bagerageje gutabara bawuzimya hatarangirika ibintu byinshi. Abashinzwe iperereza baracyakurikirana ariko amakuru dufite tutarabonera gihamya ni uko ari umuntu wasudiraga noneho ibishashi bigwa muri za matela, umuriro uraguruka.”

Umwe mu baturage wari uri mu rusenero ruri hafi y’aho iyi nkongi yabereye yabwiye IGIHE ati “Twakinguye amadirishya tubona hahiye turasohoka n’abandi turatabara…Icyahatwitse sinakimenya ariko hahiye neza bishoboka, bahamagaje ubutabazi, kizimyamwoto zihageze umuriro ugeze nko mu cya kabiri cy’agakiriro.”

Aka gakiriro gahiye nyuma y’iminsi micye aka Gisozi nako kari mu Karere ka Gasabo kibasiwe n’inkongi inshuro eshatu zikurikirana, ibikoresho birimo matola, imbaho, imashini n’ibindi birakongoka.

Umuriro wari mwinshi bataratangira kuwuzimya
Umuriro wari mwinshi bataratangira kuwuzimya
Abaturage bari benshi bahuruye ubwo agakiriro kashyaga
Abaturage bari benshi bahuruye ubwo agakiriro kashyaga
Nyuma y'uko abaturage na polisi bari bamaze kuzimya inkongi
Nyuma y'uko abaturage na polisi bari bamaze kuzimya inkongi

[email protected]