{Bamwe mu baturage bari batuye mu Mujyi wa Kigali aho bita ku Kimicanga, kuri ubu barakemanga uburyo barimo kwimurwa, dore ko bamwe bagiye ariko kandi hakaba hari bamwe bagisigaye mu matongo. Iri yimurwa rirakorwa mu rwego rwo kubaka amazu ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.}

Mu gusenya ku Kimicanga bigaragara ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabanje gusenya amazu ari mu gice kiri ku muhanda wa kaburimbo, uva mu Mujyi werekeza ku Kimihurura, ndetse n’ikindi gice cy’amazu yari ari mu gishanga, aha hose kuri ubu abari bahatuye barahawe ingurane y’ibyabo bakimuka.

Ibi bituma Abaturage basigaye ku kimicanga batarimurwa bavuga ko batewe impungenge n’uburyo basigaye hagati yandi mazu amaze gusenywa, kuburyo ngo ibi bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Aha bafite impungenge z’uko bashobora guhura n’ibiza bishobora guturaka ku mvura imaze iminsi igwa, ishobora gutwara amazu cyangwa se ibindi bikorwa byabo.

Kuri aba baturage basigaye batarimurwa, bemeza ko uretse ibihe by’imvura barimo bishobora gutuma bahura n’ibiza bitandukanye, kuri ubu bafite n’ibibazo by’umutekano udahagaze neza kubera ubujura bwibasiye aka gace.

Icyo basaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, ni ugukora ibishoboka kugira ngo n’abaturage basigaye batarimurwa nabo bimurwe.

Nyuma yo kumva ibi bibazo bigaragazwa n’abaturage batarimurwa ku Kimicanga, twegereye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, maze tuganira n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu n’imari Munara Jean Claude, atangaza ko amafranga yasabwaga kugirango bimure abari batuye Kimicanga bose ari menshi agera kuri miliyari 4 z’amafranga y’u Rwanda batari kuyabonera rimwe yose, bakaba barahisemo kubanza kwimura abo babonaga bashobora guhura n’ingaruka zikomeye mu gihe baramuka batimuwe vuba.

Uyu muyobozi yemeza ko bazi ibibazo by’abasigaye batarimurwa ku Kimicanga, ko ariko muri iki gihe barimo gukora ibishoboka kugirango byibura bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2012 abaturage bari batuye ku Kimicanga bose babe bamaze kwimurwa.