Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi n’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gasabo basuye abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu kugira ngo babashimire kandi bishimane nabo mu kwizihiza ibirori byo Kwibohora.
Umudugudu wa Cyeyeri watujwemo imiryango y’Ingabo zavuye ku rugerero igera kuri 14 n’abandi Banyarwanda muri rusange. Muri iyo miryango harimo abagore barindwi bagize uruhare mu rugamba rwo kuhobora Igihugu.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rugera Jeannette, yavuze ko basuye abo bagore mu rwego rwo kwishimana nabo no kubashimira ku butwari bwabaranze bafatanyije na basaza babo mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Ati “Twagira ngo twizihize Umunsi wo Kwibohora turi kumwe n’aba bagore bagenzi bacu twishimane nabo kandi tubashimire ku bikorwa by’ubwitange bakoze bari hamwe n’abandi basirikare b’abagabo bitangiye igihugu.”
Mu biganiro bagiranye bagarutse ku gisobanuro cy’ijambo ‘Inkotanyi’ n’impamvu bagomba kuriha agaciro gakomeye. Iri jambo rituruka ku nshinga ‘gukotana’ risobanura guha agaciro icyo umuntu arwanira no mu bihe bikomeye igihe azi ko arwanira ukuri ntacike intege. Ibyo akaba aribyo byagejeje abahoboye Igihugu ku ntsinzi.
Kayitesi Scovia wasubijwe mu buzima busanzwe afite ipeti rya 'Lieutenant' ni umwe mu Banyarwanda binjiye igisirikare ku wa 1 Ukwakira 1990 urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira.
Yabwiye IGIHE ko kimwe na bagenzi be binjiye igisirikare bafite intego imwe yo kubohora Igihugu no gutaha kuri gakondo yabo. Icyo gihe ngo icyo bahaga agaciro nk’Inkotanyi muri rusange ni Igihugu n’Abanyarwanda bagituye.
Kayitesi yavuze ko kubona abazirikana ubwo bwitange bagize bibanezeza kandi bakumva ko kuri urwo rugamba batavunikiye ubusa.
Ati “Iyo hari abazirikana ubwitange bwacu bakabuha agaciro natwe biduha imbaraga kandi tukumva ko tutavunikiye ubusa tukumva ko na bagenzi bacu bahasize ubuzima batazize ubusa ahubwo hari abantu babibuka kandi babatekereza baha agaciro igikorwa twakoze.”
Rugera yavuze ko kuba hari abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu bikwiye gutanga ubutumwa bwihariye ku bagore, bibereka ko nta ntambara batarwana, bikaba bihura n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Kwibohora twubaka u Rwanda twifuza'.
Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi n’Inama y’Igihugu y’Abagore, mu Karere ka Gasabo bishyuriye abantu 100 bo mu Mudugudu wa Cyeyeri ubwisungane mu kwivuza. Abatuye uwo Mudugudu bibukijwe kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 kuko narwo ari urugamba rusaba ubufatanye.










Ibitekerezo 0