{ ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bufatanyije n'Inama y'igihugu y'abafite ubumuga basobanuriye abafite ubumuga uburyo bwo kwiteza imbere babinyujije mu gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.}
Abafite ubumuga 46 muri Gasabo, nk'urwego rwihariye bahuguwe uburyo bakwiye gukora imishinga iciriritse yababyarira inyungu ikabafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi, bahereye ku bushobozi bwabo, bakibumbira mu mashyirahamwe. Bigishijwe kandi uburyo bayacunga neza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Gasabo, Uwimana Marie Louise yatangaje ko guhugura uburyo bwo kwihangira imirimo itagarukira kuri bamwe, ko n'abafite ubumuga ibareba.
yagize ati "Intore zishakamo ibisubizo, twifuza ko tugira byinshi dufatanya kugira ngo duhindure imibereho mu buzima bwacu nk'abafite ubumuga; birakwiye ko gahunda yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu namwe muyisobanukirwa mu rwego rwo kwiteze imbere."
Mu kiganiro na IGIHE, Beatrice Uwamaliya ufite imbago kubera ko ukuguru kumwe kwamugaye, yatangaje ko uburyo bigishwamo bakwiteza imbere bizagira uruhare mu guhindura imibereho yabo.
Yagize ati "Aya mahugurwa aje ari ingirakamaro kuko nkatwe abafite ubumuga butandukanye usanga hari byinshi biteza imbere abantu ariko twe urwego rwacu ntitwibukwe, cyangwa ntitubyitabire kubera ubuzima dufite. Ariko noneho twasobanukiwe ibigendanye n'inyungu zo kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo tuve mu bukene, uburyo tuzacunga umutungo wayo, no gukora imishinga iciriritse nubwo ubuzima bwacu kuri bamwe tutabasha gukora, ariko ibyo bikorwa byaha abandi akazi bakadukorera, twese tukiteza imbere."
Uwimana yakomeje avuga ko bije ari ibisubizo by'iterambere, kuko usanga abafite ubumuga bari bafite ubumenyi buri hasi mu bijyanye no gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.


Ibitekerezo 0