{Umusirikare Kaila Ally Shabani wari ufite ipete rya Private ukomoka muri Tanzaniya yapfuye ubwo yari mu myitozo ihuje ingabo zo mu Muryango wa Afurika y'Iburasizuba ya "Ushirikiyano Imara 2012" ikorerwa mu ishuri rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.}
Pte Shabani ngo ashobora kuba yazize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe n’ibizamini byakozwe na Dr. Lt Col. Muvunyi Zuberi ushinzwe gahunda y’ubuvuzi muri “Ushirikiano Imara 2012”.
Zuberi yagize ati “Urupfu rw’uyu musirikare rwaradutunguye cyane kuko n’abo bazanye ntibari bazi ko afite ikibazo cy’umutima.”
Inkuru dukesha Radio KFM ivuga ko Ambasade ya Tanzaniya ifatanyije n’ubuyobozi bw’Ingabo mu Rwanda bihutiye kubimenyesha igihugu akomokamo ndetse anoherezwa iwabo mu Ntara ya Mwanza kuko ari ho biteganyijwe ko azashyingurwa.
Brig. Gen. Mathew Sukambi uyoboye ingabo za Tanzaniya zaje mu myitozo ya “Ushirikiyano Imara 2012” yatangaje ko bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo ariko ko rutabaciye intege.
Ati “Twihutiye kubimenyesha umuryango we ndetse twifatanyije mu kababaro. Yari umusirikare mwiza kandi ukunda akazi. Imana imuhe iruhuka ridashira.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzaniya Gen. Davis Mamunyange yoherereje ubutumwa bw’akababaro abasirikare bari mu myitozo ya "Ushirikayano Imara 2012" by’umwihariko abari bazanye na we, ababwira ko batagomba gucibwa intege n’urwo rupfu.

Ibitekerezo 0