{Mu mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro, ubuyobozi bwasenye inzu y'umuturage kuwa Kane tariki 16 Kanama 2012. Mu gihe ubuyobozi buvuga ko inzu yasenywe kuko yubakwaga bitemewe n'amategeko, uwasenyewe avuga ko yarenganye; naho iby'isenywa ry'iyi nzu abayobozi ntibabivugaho rumwe.}

Inzu yasenywe ni iya Kome Innocent, ni inzu yari itararangira kubakwa, yari kuzaba igizwe n'ubwogero (douche), ubwiherero n'igikoni, iyo nzu yari yegeranye n'indi nini yo kubamo. Kome avuga ko mbere yo kubaka yari yarasabye uburenganzira mu buyobozi arabubona ahita atangira kubaka, none ngo bamusenyeye nta kumuteguza.

Abayobozi ntibatanga amakuru yuzuzanya ku birebana no gusenya iyi nzu . Umuyobozi w'Akagari avuga ko iyo nzu itagombaga guhita isenywa, ushinzwe imiturire ku murenge avuga ko inzu yagombaga gusenywa kuko yubakwaga bitemewe n'amategeko, naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge avuga ko ibyo gusenya iyo nzu atari abizi .

Bamwe mu bari bahari igihe inzu yashyirwaga hasi, bavuze ko abaje gusenya iyo nzu ari umuyobozi ushinzwe imiturire mu murenge Munyeshyaka Anastase, ari kumwe n'abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya "Local defense"

Umwe mu bayobozi b'ibanze wemeza ko iyi nzu yagombaga gusenywa ni Nkunzimana Sostene ushinzwe imibereho myiza n'iterambere mu Kagari ka Karembure, yemeza ko iyi nzu yari itujuje ibyangombwa byo kubakwa.

Nkunzimana ati : "Kome yubatse bitemewe n'amategeko, twaramusuye tumubuza gukomeza kubaka, abirengaho arakomeza, niyo mpamvu inzu yasenywe".

Nkunzimana avuga uwukuriye Local defense mu Kagari ka Mubuga witwa Etienne yagiye gusura inzu aritegereza abona irimo kubakwa bitemewe n'amategeko, maze abimenyesha Ubuyobozi bw'Akagari, ubwo ngo Nkunzimana yahise afata moto agerayo asanga bari gushyiraho amadirishya.

Mugihe Nkunzimana yemeza ko inzu yagombaga gusenywa kuko yubakwaga bitemewe n'amategeko, umuyobozi w'akagari ka Karembure Denis Manigabe avuga ko inzu yasenywe atabimenyeshejwe kandi ari mu kagari ke, ibyo ngo ntibyamushimishije .

Ati " Nageze yo nsanga barimo kuyisenya, ndabatonganya kuko bari baje gusenya inzu iri mu kagari nyobora batabimenyesheje".

Manigabe kandi avuga ko yabajije ukuriye aba Local defense bari baje gusenya impamvu bari gukora ibyo batabimumenyesheje. Ngo baramusubije bati:" Twavuganye na mugenzi wawe [Nkunzimana Sostene], niba mudakorana ibyo ntibitureba".

Mu gihe Manigabe avuga ko yari kugira icyo akora ngo inzu ntisenywe, Munyeshyaka Anastase ushinzwe imiturire ku murenge avuga ko inzu yagombaga gusenywa kuko itari yujuje ibyangombwa.

Ati" Inzu bayubakaga bitemewe, njye namugezeho[Kome Innocent] ndamubuza, ariko ntiyabyubahiriza"

Cyakora Anastase yemeza ko Kome yari yarakorewe raporo igaragaza ko akeneye ibyangombwa , iyo raporo niyo yari kuzamuhesha ibyangombwa, ariko ngo igihe cyo guhabwa ibyangombwa cyari kitaragera.

Ku birebana no kubuza Kome gukomeza kubaka bitemewe n'amategeko, Kome yandikiwe ibaruwa ku ya 16 Kanama 2012, umunsi ibaruwa yanditswe niwo munsi inzu yasenywe, kuko inzu nayo yasenywe kuya 16 Kanama 2012. Uwasenyewe avuga ko iyo baruwa ntayo azi kuko itigeze imugeraho.

Iyi baruwa IGIHE.com ifitiye copy, harimo igika kigira kiti: "Mu byukuri ibyo wari wasabye aribyo igikoni, toilette no kuzamura igisenge sibyo wakoze kuko wubatse annexe yegeranye n'inzu ndetse ukubaka ibyumba binini bitajyanye n'icyangombwa twaguhaye, usabwe kubyubahiriza".

Umuyobozi w'Umurenge wa Gahanga Mukiza Alfred avuga ko ikibazo yakimenyeshejwe inzu bamaze kuyisenya. Avuga ko iby'imiturire bifite umukozi ubishinzwe mu murenge, ariko ngo ubwo hajemo ikibazo cy'uvuga ko yarenganijwe , agiye kugikurikirana arebe uko bimeze.