Fazil ntiyahwemye kuvuga ko kuva muri 2010 ishyaka rye ryatanze umukandida uzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Fazil yagize “Twebwe muri PDI kuva mu 2010 twatanze umukandida, ibyo nta n’ubwo tuzabisubiramo mu nama nkuru yacu. Twasabye abaturage ngo muhindure Itegeko Nshinga, kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeze atuyobore kubera ubushobozi tumubonana n’ibyo aturusha. Abaturage barabyemeye bararihindura, ubwo rero twebwe nta n’inama tuzakora duhitamo undi mukandida, ni we mukandida wacu.”
Ubwo yari mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016, mu gusobanura amategeko agenga komite nkemurampaka y’iri shyaka banategura amatora ya 2017, Fazil yashimangiye ko bagihagaze ku gitekerezo cyo gushyigikira Perezida Kagame.
Ati “Twe icyo dushyigikiye ni iterambere rishingiye ku kwishyira ukizana. Ibyo twabigezeho kandi icyifuzo cyacu twagitanze mbere turacyagikomeje tuzashyigikira umukandida ubereye abanyarwanda kandi ubishoboye kuko nitwe twifuje ko Paul Kagame yakomeza akatuyobora.”

Yakomeje asaba abanyamuryango b’iri shyaka kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2017 kandi bagatora neza.










Ibitekerezo 0