{Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) gifitiye Kaminuza y’u Rwanda ideni rikabakaba miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, aho iyi kaminuza igaragaza impungenge mu bukungu bwayo mu gihe yaba itishyuwe iri deni.}

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prudence Rubingisa yabwiye Ibiro ntaramakuru by’u Rwanda ati “Mu gisubizo baduhaye ubwo twabandikiraga ibaruwa, FARG yemeye ko izishyura yifashishije ingengo y’imari yayo y’umwaka wa 2014-2015.”

Kutishyura iri deni byatumye abanyeshuri bahabwa buruse na FARG bari barangije amasomo badashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa impamyabumenyi kuva tariki 18 kugeza ku ya 22 Kanama uyu mwaka.

Rubingisa yongeyeho ko kuba FARG yarijeje ko izishyura aya mafaranga byatumye Kaminuza y’u Rwanda ishyiraho itegeko ry’uko abanyeshuri bose bafashwa na FARG barangije amasomo bahabwa impamyabumenyi.

Si ibyo gusa kandi, kuko iyi kaminuza igiye gutangira ibiganiro mu rwego rwo kumvikana itariki nyayo izishyurirwaho, ariko kandi hanirindwa ko gutinda kwishyurwa byabangamira ubucungamari bwa Kaminuza y’u Rwanda.