{Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ku nshuro ya 17 (Expo 2014/Rwanda International Trade Fair) ryatangiye kuri uyu wa 23 Nyakanga rikazageza ku wa 6 Kanama 2014, Abanyarwanda n’Abanyamahanga bijejwe ibishya byinshi kuko hari amahirwe menshi, dore ko uko igihugu kigenda gitera imbere ari na ko ibikorwa by'imurikagurisha mpuzamahanga bigenda byiyongera.}

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka “U Rwanda n’Isi: Amahirwe mashya, Ibishya bishoboka”, igamije guhuriza hamwe abikorera mu buryo bunoze kandi bubahesha amahirwe.

Iri murikagurisha ryafunguwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete; Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa; Umuyobozi wa PSF, Hannington Namara n’abandi banyacyubahiro mu nzego zitandukanye.

Ubwo hafungurwaga iri murikagurisha, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe bafite kuko hari isoko ryagutse ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri Kanimba asura zimwe muri stands z'abikorera
Minisitiri Kanimba asura zimwe muri stands z'abikorera

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Hannington Namara, yahaye ikaze buri wese anashimira ubufatanye burangwa kuri buri mu Banyarwanda n’abanyamahanga bikorera mu ngeri zose bitabiriye iri murikagurisha.

Namara ati “Imurikagurisha mpuzamahanga ni ikibuga cyo kwigiraho kuri twe by’umwihariko ni akanya dufata ko gutekereza ibisabwa ngo hatezwe imbere urwego rw’abikorera”.

Abayobozi bitabiriye iri murikagurisha bagaragaje ko kubera umubare munini w’abitabiriye iri murikagurisha, hari abagiye basubizwayo kubera imyanya mike yari iteganyijwe.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 329 barimo Abanyarwanda 251 n’abanyamahanga 78, mu gihe umwaka ushize abaryitabiriye bari 404 bagizwe n’Abanyarwanda 296 n’Abanyamahanga 108.

Kubera iyo mpamvu hari gutegurwa ahandi hantu hagari kugira ngo bitazageza kuri Expo 2017 hakiri abasa kumurika bakangirwa kubera imyanya idahagije.

Guverinoma y'u Rwanda yemeje ko igiye gufatanya na PSF gutegura i Nyanza ya Kicukiro yitegura kwakira umubare munini ndetse n’abazakirwa bazabe benshi.

PSF yijeje abitabira iri murikagurisha ko ku bufatanye n’izindi nzego hakajijwe gucunga umutekano w'ibintu byabo. Hanashyizweho ibyuma bifata amashusho (camera) mu gukumira ubujura kuko buri wese winjiye mu bibanza ba Expo aba ari gucungirwa umutekno n'abareba ibyo Camera zirimo gufata.

Ibihugu byitabiriye iri murikagurisha ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Ghana, Misiri, Nigeriya, Ivory Cost, Ubumwe bw’Ibihugu by’Abarabu, Pakisitani, Iran, u Buhinde, Malaysia, Singapore na Pologne.

Expo 2014 yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, abanyrwanda bakaba basabwa kuyitabira nk'uko basanzwe babikora ndetse bakiyongera
Expo 2014 yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, abanyrwanda bakaba basabwa kuyitabira nk'uko basanzwe babikora ndetse bakiyongera
Ibigo bitandukanye byiteguye kugaragaza udushya mu mitangire ya serivisi
Ibigo bitandukanye byiteguye kugaragaza udushya mu mitangire ya serivisi