{Abakora ubucuruzi burimo ibiribwa n’ibinyobwa muri Expo 2014 bishimiye cyane ko abanyeshuri baje mu biruhuko, kuko aribwo bagiye kubona abakiriya.}

Ku munsi wa gatatu imurikagurisha mpuzamahanga ritangiye, bamwe mu baryitabiriye bavuga ko uko iminsi igenda yiyongera ari nako umubare w’abayigana ugenda wiyongera.

Iyo ugeze aho expo iri kubera i ‘Gikondo-Magerwa’, usanga urujya n’uruza mu mihanda ,ariko abenshi bakaba batangira kuboneka mumasaha ya nimugoroba bitewe nuko baba bavuye kukazi.

Abacuruza amatike nabo bavuga ko abakiriya barushaho kwiyongera kumasaha y’umugoroba kurusha uko baza aribwo babona abakirriya benshi.

Benshi mu bamurika ibikorwa byabo, bagaragaza ko bafitiye icyizere kurubyiruko icyizere ndetse bakavuga ko ntacyo bagaya abateguye iri murikagurisha kuko barifitiyemo umutekano.

Kassim Hategekimana umwe mubacuruzi ufite icyokezo cy’inyama n’ibirayi, avuga ko bagitangira babonaga abakiriya ari bake, gusa kuri ubu uko iminsi igenda yiyongera, barabona hari ibiri guhinduka, akanavuga ko abanyeshuri baje mu biruhuko ari bamwe mu bo batezeho kuzakuraho amafaranga.

Basobanura ko nubwo benshi mu banyeshuri baba batifitiye amafaranga, ababyeyi biteze ko ababyeyi babo bazabazana kubashimisha ndetse banabahahira ibyo bashbora kuzasubiza ku ishuri.

Ku banyamahanga bamurika ibikorwa byabo muri iri murika gurisha bashimiye uburyo ibikorwa biteguye ndetse abitabiriye imurikagurisha ry’imwaka ushize bo bahamya ko har itandukanirou bijyanye n’umutekano.

Umugande ufite ibikorwa bitandukanye muri iyi expo wavuganye na IGIHE yagize ati “Urabona ibintu byose biri ku murongo, abashinzwe umutekano bari buri hamwe, ndetse numvise ko hari camera zirimo gufata amasgusho ya buri hamwe”. Yakomeje avuga ko gukorera ubucuruzi bwe mu Rwanda bimuhereza icyizere cy’umutekano usesuye

Benshi mu bamrika ibikorwa byabo bifuza ko iri soko mpuzamanga ryakwaguka, bakabona aho gukorera hahagije.

Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yafunguraga kumugaragaro iri murika gurisha, yijeje abaza kumurika ko kugeza mu 2017 u Rwanda ruzaba rufite inyubako zijyanye n’icyerekezo zizajya ziberamo expo.

Yasabye Abanyarwanda gutekereza ku isoko rigari rya EAC, kuko kudakoresha amahirwe ibihugu bigize uyu muryango, bifite byaba ari agihombo gikomeye, doreko na zimwe mu mbogamizi zakundaga kugaragara zirimo amabariyeri mu mihanda n’iminzani byamaze gukurwaho.

Ibi bituma ubucuruzi mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba bibarirwamo abaturage basaga miliyoni 130 bwihuta cyane.

Komeza ukurikirane ibibera muri EXPO 2014 mu mafoto.