{Nubwo hari igihe byagaragaye ko mu mujyi wa Muhanga haba hari ikibazo cy’amazi make cyangwa ibura rya hato na hato kuri ubu ubuyobozi bw’uruganda rw’amazi rwa EWSA ruri Gihuma rutunganya akoreshwa yose muri uyu mujyi buratangaza ko iki kibazo cyakemutse ahubwo bageze ku rwego rwo kuba basagurira n’ibindi bice biyakeneye.}
Umuyobozi w’uru ruganda rwa Gihuma, Ndinabagabo Edouard, mu kiganiro na IGIHE, avuga ku ntera yo guhaza amazi umujyi no kurushaho kuyageza kure hashoboka ku bayakenye , yavuze ko ubu bafite intego yo guha amazi buri wese uyakeneye mu gihe cya ngombwa nko mu mirenge ya kure, n’abayashaka mu ngo bakayabona aho kuyakura ku mavomero rusange amenyerewe nka kano.
Ndinabagabo yavuze ko bafite ubushobozi bwo gutunganya amazi agera kuri metero kibe 120 ku isaha, kugeza aho metero kibe 2,600 ziba abitse buri munsi, zitunganyije neza.
Yasobanuriye ko baguye ububiko bw’amazi, banongera ibikorwa mu bice bishya by’umujyi nk’ahitwa i Munyinya hubatswe ikigega kinini cya metero kibe 400, bakaba na none batunganya amasoko y’ahava amazi ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

Hari imigambi irambye mu gutanga amazi meza
EWSA itangaza ko iri gukora ibishoboka kugira ngo intego u Rwanda rufite, harebwa n’intego z’ikinyagihumbi (MDG’s) aho rwifuza ko abagera kuri 70 ku ijana baba kwa 2015 hazaba huzuye ikindi kigega cya metero kibe 2,400 cyubatse ku buryo bwimurwa ( Mobile Treatment Plant) no gukwirakwiza ibikoresho biramba binyuramo ayo mazi nk’amatiyo adafatwa n’ingese.
Umuyobozi w’igenamigambi mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric, agaragaza ko abaturage 144,709 batuye umujyi wa Muhanga bagerwaho n’amazi, kandi ko abayashaka bayabona.



Ibitekerezo 0