Ni mu gihe byari byitezwe ko uregwa agira icyo avuga ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.
Urubanza rugitangira, Dr Mugesera yahise atangariza urukiko ko arwaye, ko umuganga wo kuri gereza afungiyemo yamuhaye imiti akaba atameze neza.
Agendeye ku burwayi bwe yasabye ko ataburana, ko urubanza rwasubikwa agasubira kwivuza.
Ubushinjacyaha ku cyifuzo cya Dr Mugesera, bwatangaje ko ibyo asaba nta shingiro bifite,mu gihe nta kimenyetso anabitangira.
Urukiko rwaje gutesha agaciro ubu busabe buvuga ko ntacyo bwashingiraho busubika iburanisha, mu gihe Dr Mugesera nta nyandiko nimwe yereka urukiko ko arwaye, ruhita rutegeka ko iburanisha rikomeza.
Dr Mugesera yagaragaje indi nzitizi, asaba ko urubanza rwasubikwa, hagategerezwa iburanisha ku bujurire yatanze mu rukiko rw’ikirenga ku mutangabuhamya w’ubushinjacyaha utaratanze ubuhamya, avuga ko atizeye umutekano we.
Aha akaba yarajuriye avuga ko uyu mutangabuhamya agomba kuzanwa mu rukiko ngo bitabaye ibyo nta butabera yaba ahawe mu gihe ibishingirwaho we abona ko bidafite ishingiro.
Dr Mugesera yeretse urukiko ko yahawe itariki ya 26 Ukwakira 2015, itariki agomba kujya kuburana ubujurire yatanze mu rukiko rw’ikirenga.
Iki ni icyifuzo ubushinjacyaha bwavuze ko kidafite ishingiro ko urukiko rutakwemera ko urubanza ruhagarara.
Urukiko rero rwaje kwiherera rugarutse mu cyumba cy’iburanisha, rwanzura ko icyifuzo cye nta shingiro gifite, ko urubanza ruhita rukomeza.

Dr Mugesera yajuririye iki cyemezo avuga ko kibangamiye uburenganzira ahabwa n’amategeko abaza urukiko niba umutangabuhamya rwanze ruvuga ko atizeye umutekano we niba abe bazabasha kuwurindirwa.
Dr Mugesera yasabye ko urubanza rwasubikwa, akajya kwivuza, urukiko ruvuga ko icyo cyafashweho icyemezo, ko urubanza rugomba guhita rukomeza.
Hari ingingo yazamuye impaka hagati y’impande zombi, ubwo Me Rudakemwa wunganira Dr Mugesera, yabwiraga urukiko ko uwo yunganira atabonye inyandiko ikubiyemo imyanzuro y’ubushinjacyaha irebana n’igihano yasabiwe.
Uyu mwunganizi yasabye ko uwo yunganira yayishyikirizwa bagahabwa umwanya wo gutegura aho yasabye igihe cy’ukwezi.
Ni imvugo Dr Mugesera nawe yashimangiye nubwo we atavuze igihe asaba uko kingana, ahamya ko atabonye iyo myanzuro ngo ayisome bityo rero ngo nayibona azafata umwanya wo kuyisesengura ahereye ruhande, ngo ibi bikaba bisaba umwanya uhagije.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibyo bavuga nta kuri kurimo ko imyanzuro bayishyikirije gereza Dr Mugesera afungiyemo, ko ntaho bahera bavuga ko batayihawe.
Bwashimangiye ko iyi myanzuro kuva buyigejejeyo, hashize igihe kingana n’amezi abiri.
Bwagaragaje ko umwavoka wa Dr Mugesera imyanzuro yayibonye, ko yagombaga kuyigeza kuwo yunganira cyane ko ngo urubanza ari urwa Dr Mugesera atari urw’umwavoka we.
Bwahakaniye imbere y’urukiko ko nta yindi nyandiko bazamuha, gusa urukiko ruza kuvuga ko imyanzuro y’ubushinjacyaha ihari ko umwanditsi aza kuyimuha.
Mugesera ngo nta bikoresho byo kwifashisha ategura urubanza
Dr Mugesera yagaragaje ko ababajwe no kuba nta gikoresho na kimwe arahabwa na Ministeri y’Ubutabera, kandi urukiko rwarabitegetse. Ngo ibi rero biri mu mpamvu zibadindiza mu mitegurire y’urubanza rwabo.
Hari aho yagize ati “ Nta bikoresho na bike bihari, nta Photocopieuse tugira, Me Rudakemwa aratinya kubivuga, reka njye mbyivugire.”
Ni ingingo Dr Mugesera yavugiyemo amagambo akomeye, avuga ko ashavuzwe kandi ashenguwe no kuba Ministeri y’Ubutabera ntacyo imufasha, mu birebana n’ibikoresho, ngo biratangaje kuba we nka Professeur wa Kaminuza, agendana utuntu tudafatika, ngo iyaba byashobokaga ngo Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye azaze mu rukiko akabimubaza.
Iyi ni ingingo itafashweho icyemezo, ngo hamenyekane igihe kizatangwa cyo gutegereza ko Dr Mugesera azasoma iyo myanzuro, akazagira icyo ayivugaho. Icyemezo cy’urukiko kiramenyekana kuri uyu wa Kabiri.
Uru ni urubanza rumaze imyaka itatu irenga ruburanishwa, kuva aho Dr Mugesera azaniwe mu Rwanda avuye mu gihugu cya Canada.
Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, bikubiye mu ijambo mbwirwaruhame yavugiye ahitwa ku Kabaya mu mwaka wa 1992.




Ibitekerezo 0