Yabivugiye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yitabiriye ibikorwa by’ukwezi ko gusoma no kwandika.
Yavuze ko umwana akwiye kwitabwabo umubyeyi akimutwite kugeza igihe azavuka. Yahereye ku bintu bitanu byo kwitaho by’umwuhariko.
Yibanze ku kwita ku mwana uri mu nda ya nyina; isuku n’isukura; imirire; gukangura ubwonko bw’umana n’ubufatanye hagati y’abashakanye.
Umwana uri mu nda ya nyina
Dr Asiimwe yavuze ko umwana agomba kwitabwaho nyina akimara gusama inda ye kuko iyo atitaweho uko bikwiye ahura n’ibibazo bimugiraho ingaruka mbi.
Yatanze urugero rw’iyo umubyeyi utwite arakaye cyangwa atonganye, ko bihutaza umwana atwite.
Ati “Iyo umubyeyi utwite yatonganye umwana uri mu nda agira ikibazo, bituma atamera neza uko bikwiye.”
Yabagiriye inama ko igihe hari ufite impamvu yarakajwe na mugenzi we akwiye kwirinda guhembera umujinya, gutukana na we cyangwa kurwana kuko bigira ingaruka mbi ku mwana atwite.
Ati “Naho ubundi umwana uri mu nda n’ubwo tuba tutamubona iyo tubwiranye nabi byanarenga noneho umwe agakubita undi bimugiraho ingaruka; ntabwo tubibona ariko ubushakashatsi bumaze kubigaragaza kenshi.”
Isuku n’isukura
Dr Asiimwe yavuze ko kurera umwana neza bikwiye kujyana no kumugirira isuku no kuyimutoza kuko bimurinda indwara ziterwa n’umwanda.
Yavuze ko mu ndwara nyinshi zigaragara hirya no hino kwa muganga ziganjemo izituruka ku mwanda, asaba ababyeyi kongera isuku muri byose.
Imirire
Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Asiimwe Anita, yavuze ko imirire y’abana igomba kwitabwaho kuko iyo bitabaye bibaviramo kugwingira.
Ati “Umwana iyo tutamugaburiye uko bikwiye bigira n’ingaruka ku bwonko bwe, akazakura akaba umugabo cyangwa umugore ariko ntiyigeze ku byo yakagombye kwigezaho kubera ko muri ya myaka ibiri tutamugaburiye uko bikwiye.”
Gukangura ubwonko bw’umwana
Dr Asiimwe yasobanuye ko gukangura ubwonko bw’umwana hakiri kare ari ingirakamaro kuko bimufasha kandi bikwiye gutangira bakimutwita.
Yavuze ko bikorwa mu buryo bworoshye uhereye ku kumwitaho no kumugaragariza urukundo.
Ati “Nk’umubyeyi wonsa iyo wonkeje umwana umureba mu maso umumwenyurira ubwonko bwe bukura vuba cyane kurusha mugenzi we bashyira ku ibere ntibamurebe mu maso.”
Ubufatanye bw’abashakanye
Dr Asiimwe yagarutse no ku bufatanye bukwiye kuranga abashakanye, avuga ko iyo babana neza umwe akita kuri mugennzi we bigirira umwana wabo akamaro.
Yavuze ko gahunda mbonezamikurire y’umwana itagerwaho ababyeyi batayigizemo uruhare.
Yasabye abagabo kujya bita cyane ku bagore babo igihe batwite kuko bituma umwana uri mu nda amererwa neza n’ubwonko bwe bugakanguka akazavuka ameze neza kandi akazakura neza.
Ingaruka ku myigire y’umwana wagwingiye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko iyo umwana yahuye n’ikibazo cy’imirire mibi akanagwingira bigira ingaruka ku bwenge bwe.
Yavuze ko uwo mwana bimugora kwiga akaba umuswa kandi yaravukanye ubwenge nk’abandi.
Ati “Ibi tuvuga byo kwiga, buriya umwana wagwingiye n’iyo wamujyana mu ishuri nta cyo twamumarira; bivuze ngo babyeyi ibyo dukora byose dukwiye kwita ku mwana akiri mu nda ya nyina na nyuma yaho.”
Dr Munyakazi yavuze ko iyo hagize icyiciro gisimbukwa mu kwita ku mwana usanga iyo yigana n’abandi agenda asigara inyuma.
Icyo gihe ngo ababyeyi be batangira kwibwira ko umwana ari umuswa nyamara baramujyanye mu ishuri hari ibindi yasimbutse birimo kwitabwaho n’imirire myiza.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bamaze kumenya ibyiza byo kwita ku mwana no kumwonsa ndetse no kunoza imirire ye.
Niyitegeka Delphine ati “Kwita ku mwana ndabizi, abajyanama b’ubuzima barabitwigisha kandi ndabyubahiriza kuko iyo umubyeyi yitaye ku mwana we akamwonsa neza, akamugaburira, akamukingiza bituma akura neza akazagira icyo yimarira.”
Abahanga basobanura ko ingaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze. Bigaragara iyo bamupimye bagasanga uburebure n’ibiro bye bidahuye n’imyaka ye.
Imibare ya 2015 igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagwingiye, abana 9% ntibari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.










Ibitekerezo 0