Mu rwego rwo kwitegura guhangana n'ibiza bibasha kwibasira akarere u Rwanda ruherereyemo narwo rudasigaye, bitewe n'imiyaga ifite ingufu izaba ituruka mu nyanja (El Nino), Croix-Rouge y'u Rwanda ikomeje guha amahugurwa imboni zayo mu turere twose tw'igihugu ngo bazabashe gufasha Abanyarwanda kwitwara neza muri iki kibazo.
Amahugurwa yashojwe kuri uyu wa 29 Nzeli 2015 yabunguye ubumenyi buhagije ku kumenya uko bakwitwara mu gihe cy'ibiza bitewe n'imvura idasanzwe, imyuzure, imiyaga iremereye, inkangu n'ibindi.
Angélique Murungi ukuriye gahunda yo kwirinda no guteganyiriza ibiza atangaza ko n'ubwo bazibanda kuri ibi bitatu (imyuzure, imiyaga, inkangu), abakorerabushake ba Croix-Rouge bahabwa n'uibumenyi ku bindi biza nk'imitingito, inkuba, n'ibindi.

Angélique Murungi akomeza avuga ko uku guhangana n'ibiza byatekerejweho kandi bikorwa hadatangwa amahugurwa gusa, ahubwo hanoherezwa ibikoresho nkenerwa ahashobora kugera ibiza hose.
Nubwo Croix-Rouge y'u Rwanda izi ko hari uturere dukunze gushegeshwa n'imvura : Musanze, Burera, Gicumbi, Rubavu, Nyabihu , Nyaruguru, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi, ubuyobozi bwayo bwemeza ko imyiteguro igomba gukorwa hose ngo batazatungurwa, kandi guhora biteguye ari imwe mu ntego zabo.
Ku bijyanye n'imyiteguro y'ahakunze kubera ibiza kubera amanegeka n'imvura nyinshi, Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Rubavu Dr Dyrckx Dushime, avuga ko bidahagije gusa guhugura abakorerabushake ba Croix Rouge cyangwa abandi bashinwe iby'ubutabazi, ko ahubwo n'abaturage muri rusange baba bakeneye guhugurwa no gusangizwa ubumenyi bwatuma birinda ibiza, byanabatungura bakamenya uko bahangana nabyo.

Dr Dyrckx Dushime, ashimangira ko iyo imyiteguro yose iyo ikozwe kare bituma hirindwa ubukana bw'ibiza cyangwa se ibindi byago byagwirira abaturage. Ku kibazo cyo kuba Croix Rouge itakwibanda gusa ku turere dusanzwemo ibiza, ngo byaba ari ukwibeshya, aho atanga urugero ko mu myaka mike ishize imvura n'imyuzure byibasiye Uburengerazuba bw'Amajyaruguru y'u Rwanda, ariko ntibyabujje no gutungurana iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, ariko nabwo Croix-Rouge y'u Rwanda ikaba yarahagobotse byihuse kuko ihora yiteguye.




Ibitekerezo 0