Niyoyabikoze avuga ko icyorezo kimaze kugera mu Rwanda, abakiliya be batangiye kugabanuka ku buryo bugaragara kugeza ubwo cantine itakibashije kumutunga we n’umuryango we.

Nyuma, nibwo yatekereje umushinga wamutungira umuryango, ukanatanga igisubizo ku bibazo igihugu cyari kimaze kugwamo bya Covid-19.

Yagize ati “Nabonye nta kindi nakora uretse gukora ibikoresho by’amasuku kuko ariho nabashaga kubona abakiliya mbona kandi ni ibintu bizaramba kandi bishobora kugira umusaruro ufatika muri icyo gihe twari turimo cya Covid-19.”

“Nkora ibikoresho bitandukanye birimo imiti yica udukoko (hand sanitizer), iyo gukaraba intoki, iyoza amakaro, ihanagura ibirahure, imiti ikoreshwa mu bwiherero, amasabune yo koza ibyombo, ayoza imodoka, n’indi ikora amasuku, n’ikura ibizinga mu myenda.”

Niyoyabikoze ufite sositeye yitwa Tabby Ltd avuga ko nta handi yabyize ahubwo ari ibintu yigiye kuri Youtube, nyuma aza kubibyazamo ishoramari rikomeye yumva azaraga abana be.

Yagize ati “Niho hari isoko rifatika kuko umushinga w’ubucuruzi nkora uyu munsi urarambye nzawuraga n’abana, ariko ntabwo wabwira umuntu ngo ncuruza uduconco ngo uzaba umushinga urambye. Ntabwo byakunda.”

Avuga ko uko azagenda abona ubushobozi ariko azajya agenda azamuka mu mikorere agakora uruganda rukomeye, nubwo hari imashini ataragura kubera ubushobozi nk’imufasha gukora isabune zo gufura.

Ubu hari abantu batanu yahaye akazi gahoraho harimo n’umuhanga mu by’ubutabire (chimie) ndetse n’abandi bakozi babiri badahoraho.

Niyoyabikoze avuga ko mu kwezi acuruza amajerekani nibura 40 y’isabune ishobora gukoreshwa mu gukaraba intoki, koza imodoka, amasahane, cyangwa gukoropesha, akagurisha uducupa 80 tw’umuti ukoreshwa mu bwiherero, utujerekani 20 tw’iyoza amakaro ndetse na litiro eshanu za Hand sanitizer mu kwezi.

Niyobabikoze Thabita ni umwe mu bahawe igihembo cya miliyoni 1 Frw mu rubyiruko rwihangiye imirimo muri Covid-19, byatanzwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, MINIYOUTH, ku bufatante n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ndetse n’Ikigo cya Korea gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga, KOICA.

Uyu mugore afite gahunda ko uko azagenda yagura ibikorwa azajya agenda abyigisha abandi
Uyu mugore afite gahunda ko uko azagenda yagura ibikorwa azajya agenda abyigisha abandi
Gukora amasabune yabyigiye kuri Youtube nyuma yo kubona Cantine ye ihombye
Gukora amasabune yabyigiye kuri Youtube nyuma yo kubona Cantine ye ihombye
Imiti ikoreshwa mu bwiherero, ihanagura ibirahure ndetse n'amasabune biri mu bigurishwa ku bwinshi muri Tabby Ltd
Imiti ikoreshwa mu bwiherero, ihanagura ibirahure ndetse n'amasabune biri mu bigurishwa ku bwinshi muri Tabby Ltd
Niyoyabikoze avuga ko umushinga w'ubucuruzi afite  azawuraga abana be
Niyoyabikoze avuga ko umushinga w'ubucuruzi afite azawuraga abana be
Niyoyabikoze yigisha gukora isabune n'imiti itandukanye y'isuku, ku bihumbi 30 Frw
Niyoyabikoze yigisha gukora isabune n'imiti itandukanye y'isuku, ku bihumbi 30 Frw
Ukwezi gushira Niyoyabikoze agurishije uducupa 80 tw’umuti ukoreshwa mu bwiherero
Ukwezi gushira Niyoyabikoze agurishije uducupa 80 tw’umuti ukoreshwa mu bwiherero
Amasabune asanzwe niyo yahereyeho akora ibikoresho by'isuku
Amasabune asanzwe niyo yahereyeho akora ibikoresho by'isuku