Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu ubwo muri ibyo bitaro bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka wahariwe Abaforomo n'Ababyaza uba tariki ya 12 Nyakanga.
Uwo munsi wabanjirijwe n’igikorwa cy’iminsi ine cyo gupima abaturage indwara zitandura ku buntu aho abagera kuri 660 babashije kumenya uko bahagaze bahabwa n’ubujyanama.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko nyuma yo kubona akamaro k’icyo gikorwa n’uburyo abaturage bifuje ko cyakomeza, bahisemo gufata icyemezo cyo kujya bagikora buri gihembwe.
Ati “Iki gikorwa cy’umwihariko twakoze twabonye cyaritabiriwe ku buryo twafashe ingamba dufata n’umwanzuro ko buri gihembwe twajya tureba uko twagikora.”
Bamwe mu baturage baturutse mu turere dutandukanye two mu Ntara y'Amajyepfo baje kwipimisha indwara zitandura bavuze ko bashimishijwe na serivisi bahawe ku buntu kuko ubusanzwe zihenda kandi kuzihabwa bisaba inzira ndende.
Ngamije Modeste ati “Badutekerejeho babonye hari indwara zica abantu batazi ibyo barwaye badushyiriraho iki gikorwa kugira ngo buri wese amenye icyo arwaye yivuze; turabashimira kuri iki gikorwa cyiza baduhaye.”
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda, Gitembagara André, yashimye akazi kakozwe n’abaforomo n'ababyaza bo kuri CHUB; abasaba gukomeza kwakirana yombi ababagana.
Yagize ati “Twakira abantu bafite ibibazo baza ubuzima bubagoye baje badusanga ngo tubafashe; icyo nabasaba ni ukwakira neza abatugana no kwihugura cyane kugira ngo tubashe gutanga serivise yo ku rwego rwo hejuru kandi tukayitangana umutima mwiza.”
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yerekana ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 38 ku Isi bahitanwa n’indwara zitandura.
OMS ivuga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere aribyo byibasiwe cyane n’izo ndwara kuko 82% by’ababituye bapfa bahitanwe nazo batarageza ku myaka 70 y’amavuko.
Muri izo ndwara harimo iz’umutima, kanseri, izifata imyanya y’ubuhumekero, impyiko, Diyabete, umwijima, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi.
Bimwe mu bivugwa ko bitera izo ndwara harimo kunywa itabi n’inzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya ibiryo birimo ibinure cyangwa amavuta menshi, umubyibuho ukabije, kudakurikiza inama za muganga n’ibindi.
Mu kwizihiza uwo Munsi Mpuzamahanga w'Abaforomo n'Ababyaza abo muri CHUB batanze Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha imiryango itishoboye yo mu Karere ka Huye kubona ubwisungane mu kwivuza, Mituelle de Santẻ.











Ibitekerezo 0