Iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi yari igeze ku munsi wa kane mu matsinda. Kuri uyu wa Kabiri hakaba habaye imikino umunani indi ikaza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Manchester City yari yakiriye FC Barcelone mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira ku Isi yose dore ko umutoza Pep Guardiola yari yatangaje ko ari umwanya wo kwihorera ku bitego 4-0 iyi kipe yatsindiwe muri Espagne mu byumweru bibiri bishize.

Uyu mugabo wahuraga na benshi mu bakinnyi yatoje mu myaka ine ishize akiri umutoza wa FC Barcelone, ibyo yavuze yabishyize mu bikorwa kuko uretse igitego cya Lionel Messi ku munota wa 21, Manchester City yihariye umukino ndetse urangira itsinze 3-1.

Ni ibitego bya İlkay Gündoğan waje muri iyi kipe uyu mwaka avuye Borussia Dortmund watsinzemo bibiri ku munota wa 39 no kuwa 74 na kimwe cya Kevin de Bruyne wateye coup franc umuzamu Marc-André ter Stegen ntiyabasha kuyikuramo.

Muri Bulgaria, Arsenal yabanje kuhahurira n’uruva gusenya mu minota 15 gusa yari imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa. Ni ibitego Jonathan Cafu kuwa 12 na Claudiu Keseru kuwa 15.

Gusa Granit Xhaka ukomeje kwigaragaza cyane nyuma yo kujya muri Arsenal uyu mwaka, yaje kuyishyurira ku munota wa 20, mbere yo kujya kuruhuka Umufaransa Olivier Giroud ashyiramo icya kabiri cyashimangiraga ko byose bigishoboka.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, abasore ba Ludogorets Razgrad biganjemo abanya- Brazil bakomeje guha akazi gakomeye ubwugarizi bwa Arsenal ariko nayo ikanyuzamo igasatira cyane ishaka igitego cy’intsinzi.

Umukino ugana ku musozo ku munota wa 88, Mesut Ozil nk’umukinnyi mukuru wafashije igihugu cye cy’u Budage gutwara igikombe cy’Isi, ku mupira muremure yari ahawe na Mohamed Elneny yafashe icyemezo acenga ba myugariro babiri n’umuzamu wa Ludogorets atsinda igitego cyahesheje Arsenal amanota atatu.

Uko imikino yose yarangiye

– Basel 1-2 Paris Saint Germain

– Ludogorets Razgrad 2-1 Arsenal

– Besiktas 1-1 SSC Napoli

– Benfica 1-0 Dynamo Kyiv

– Borussia Moenchengladbach 1-1 Celtic

– Manchester City 3-1 Barcelone

– Atletico Madrid 2-1 FC Rostov

– PSV Eindhoven 1-2 Bayern Munich

Imikino iteganyijwe uyu munsi saa 21:45

– Monaco vs CSKA Moscow

– Tottenham Hotspur vs Bayer Leverkusen

– Borussia Dortmund vs Sporting CP

– Legia Warszawa vs Real Madrid

– FC Koebenhavn vs Leicester City

– FC Porto vs Club Brugge

– Juventus vs Lyon

– Sevilla vs Dinamo Zagreb

Kevin de Bruyne niwe watsinze coup franc yahesheje Manchester City intsinzi
Kevin de Bruyne niwe watsinze coup franc yahesheje Manchester City intsinzi
İlkay Gündoğan yatsinze ibitego bibiri muri bitatu ikipe ye yatsinze Barcelone
İlkay Gündoğan yatsinze ibitego bibiri muri bitatu ikipe ye yatsinze Barcelone
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igitego
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igitego
Umuzamu wa FC Barcelone,Marc-André ter Stegen, ntiyamenye aho umupira waciye
Umuzamu wa FC Barcelone,Marc-André ter Stegen, ntiyamenye aho umupira waciye
Ibyishimo byari byose ku Mubiligi, Kevin de Bruyne
Ibyishimo byari byose ku Mubiligi, Kevin de Bruyne
Lionel Messi niwe wafunguye amazamu
Lionel Messi niwe wafunguye amazamu
Neymar yagowe na ba myugariro ba Manchester City
Neymar yagowe na ba myugariro ba Manchester City
Abakinnyi umutoza Arsene Wenger yari yabanje mu kibuga
Abakinnyi umutoza Arsene Wenger yari yabanje mu kibuga
Olivier Giroud yasubije Arsenal mu mukino atsinda igitego cya kabiri
Olivier Giroud yasubije Arsenal mu mukino atsinda igitego cya kabiri
Mesut Ozil yagaragaje ubuhanga budasanzwe ku gitego cyahesheje ikipe ye amanota atatu
Mesut Ozil yagaragaje ubuhanga budasanzwe ku gitego cyahesheje ikipe ye amanota atatu
Mesut Ozil yishimira igitego cyabonetse mu minota ya nyuma
Mesut Ozil yishimira igitego cyabonetse mu minota ya nyuma
Abakinnyi ba Arsenal bari bumijwe n'ibyababayeho rugikubita
Abakinnyi ba Arsenal bari bumijwe n'ibyababayeho rugikubita
Cafu niwe wafunguye amazamu
Cafu niwe wafunguye amazamu
Jonathan Cafu (wirabura) yari yazonze Arsenal
Jonathan Cafu (wirabura) yari yazonze Arsenal
Bishimira ibitego bibiri babonye mu minota 15
Bishimira ibitego bibiri babonye mu minota 15
Abakinnyi ba Ludogorets mu minota ya mbere bahagije Arsenal
Abakinnyi ba Ludogorets mu minota ya mbere bahagije Arsenal
Granit Xhaka niwe watsindiye Arsenal igitego cya mbere
Granit Xhaka niwe watsindiye Arsenal igitego cya mbere