Uyu munyapolitiki w’imyaka 52 yatanze ubwo butumwa bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, ayoboye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ontario ariko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iyi Ntara, yasabye cyane abari mu ishyaka rye gusubiza amaso inyuma ku mateka y’u Rwanda.
Jim Wilson asanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ari uruhurirane rw’ibikorwa bibi by’urwango byabaye mu myaka irenga makumyabiri ishize, bigahindanya isura ya muntu.
Uyu munyapolitiki avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gutegurwa nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose, habibwa urwango rushingiye ku moko mu Banyarwanda.
Avuga ko umugambi wa Jenoside washyizwe hamwe, unashyirwa mu bikorwa hifashishijwe Abahutu b’intyoza bari mu buyobozi, ngo akaba aribyo byaje gutuma mu minsi 100 ubuzima bw’inzirakarengane zirenga ibihumbi bwarahagendeye.
Jim Wilson ashima imyitwarire y’u Rwanda nyuma ya Jenoside, ashumangira ko ibikorwa byo kwiyunga byashyizweho, byafashije benshi kuva mu gahinda bari bamaranye imyaka 21.
Mu butumwa bwe, Wilson yasabye abanyamuryango b’ishyaka rye, Ontario PC, gufata umwanya bakibuka amahano yagwiriye u Rwanda bakaniyemeza ko mu gihe kiri imbere atazongera kubaho ukundi.
Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2014, Jim Wilson yatorewe kuba umuyobozi w’agateganyo w’ishyaka ritsimbarara ku mahame ya kera.
Yayoboye Minisiteri zitandukanye harimo iy’iterambere ry’Amajyaruguru n’ubucukuzi, iy’ubuzima n’iy’Ibidukikije mu Ntara ya Ontario, imwe mu icumi zigize igihugu cya Canada.


Ibitekerezo 0