Abakunzi b’umupira w’amaguru wo ku Mugabane w’u Burayi cyane cyane aba shampiyona y'u Bwongereza bashyiriweho uburyo bwo kureba amakipe bakunda akina ndetse banakurikira imbonankubone uburyo abanyamakuru b’intyoza mu kogeza iyi mikino kuri Radiyo bogeza iyi mikino.
Ubwo hazaba hamurikwa ku mugaragaro ikiganiro cy’imikino kizwi nka ‘Ten Zone’ abakunzi ba Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza(English Premier League) bazagezwaho imikino ibiri ikomeye(Manchester United vs Chelsea na Arsenal vs Burnmouth) guhera saa moya n’igice z’umugoroba.
Bwa mbere mu Rwanda….
Tariki 28 Ukuboza 2015, kuri Sports View Hotel hazabera ibitamenyerewe mu Rwanda aho abanyamakuru babiri b’imikino bakunzwe mu kogeza imikino yo ku Mugabane w’u Burayi Rugimbana Theogene na Fuad Uwihanganye bazogeza imbonankubone imikino ibiri ikomeye ya Manchester United vs Chelsea na Arsenal vs Burnmouth.
Mu kiganiro yagirane na IGIHE, Rugimbana Theogene yavuze ko kuri uwo munsi we na mugenzi we Fuadi Uwihanganye bazogeza iyi mikino bari muri Sports View Hotel ari nako ica ako kanya kuri Radio 10 nk’uko bisanzwe.
Yagize ati « Abantu benshi bakunze kutubaza uko dukora aka kazi(Kogeza imipira y’i Burayi), uko tuba tumeze, uburyo tubigenza, uko tumenya abakinnyi,n’ibindi byinshi. Ni muri urwo rwego twifuje kwegera abakunzi b’ibyo dukora tukabibereka,tugasabana, tukanabamurikira ikiganiro cyacu cya Ten Zone»
Rugimbana yakomeje avuga ko usibye gusubiza ibyo benshi bibaza, uyu uzaba ari umwanya mwiza wo gusabana hagati y’abakunzi b’uburyo we na mugenzi we bogeza imikino ndetse n’abafana b’aya makipe hagati yabo ubwabo.
Yagize ati « Bizaba ari ubusabane bukomeye. Turasaba abafana kuzaza bambaye imyenda y‘ikipe zabo ndetse twanateguye uburyo bazicara hakurikijwe ikipe bafana »
Kogeza umupira ni akazi katoroshye
Rugimbana avuga ko abantu benshi bibaza ko banywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge nyamara sibyo kuko aka ari akazi katoroshye ku buryo ahubwo uramutse ukoresheje ibiyobyabwenge utagashobora.
Yagize ati "Abantu benshi bakunze kwibaza ko tuba twanyoye inzoga n’ibindi biyobyabwenge nyamara sibyo. Aka kazi tugakora iminzi irindwi kuri irindwi, gasaba discipline, ahubwo uramutse unywa ibiyobyabwenge ntiwagashobora […] ibi nabyo turashaka kuzabyerea abantu"
Imiryango y’ahazabera iki gikorwa izafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba aho kwinjira ari amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahasanzwe.
Amatike azatangira gucuruzwa kuri uyu wa Gatatu kuri Sports View Hotel i Remera guhera saa mbili z’igitondo.







Ibitekerezo 0