Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Jean Marie Vianney Nkanika yatangarije IGIHE ko Nziyumvira yavuye mu kabari hamwe n’umugore mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ryo ku wa kane tariki ya 2 Mata, bageze mu rugo bagirana amakimbirane.
Yagize ati “Bageze mu rugo bagirana amakimbirane, umugabo afata umuhoro ajya gutema umugore, ufata n’umwana w’imyaka itatu yari ahetse, ahasiga ubuzima, uwo mugore aramukomeretsa.”
Umuyobozi w’Umurenge akomeza avuga ko irondo ryahise ritabara risanga Nziyumvira yagiye, Esperance Nyiransabimana ahita agezwa mu bitaro bya Musanze kuko yari yakomeretse bikabije.
Nyakwigendera yamaze gushyingurwa nkuko ubuyobozi bubitangaza.
Kugeza ubu Nziyumvira ukekwaho kwihekura no gukomeretsa uwo bashakanye ntaraboneka, bigakekwa ko yaba yahise atorokera muri Uganda.
Ubuyobozi buvuga ko nta makimbirane adasanzwe yarangwaga muri uyu muryango, ariko ko Nziyumvira aherutse kwiba ihene kwa nyina umubyara bigakekwa ko yaba ari yo ntandaro y’amakimbirane nk’uko umuyobozi w’Umurenge abitangaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika JMV Nkanika, asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge akabakangurira kwegera ubuyobozi mu gihe bagiranye amakimbirane.
Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Burera wegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ukaba ukunze kugaragaramo ibikorwa by’urugomo ndetse n’ibiyobyabwenge bivanwa muri icyo gihugu.

Ibitekerezo 0