Kuva aho gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 itangiriye hirya no hino mu gihugu, yagiye igaragaramo imbogamizi.

Bamwe mu babyeyi bo muri Cyanika bemeje ko abana babo birukanwa kubera ko batishyuye rwiyemezamirimo ubagaburira ku ishuri.

Nyirantagorama Josephine yabwiye IGIHE ko afite abana babiri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ku Kigo cy’amashuri cya Kagitega, birukaniwe ko batatanze amafaranga yo kurya ku ishuri .

Yagize ati“Abana barirukanywe ngo nta myambaro y’ishuri bafite ndetse ngo nta n’amafaranga yo kurya batanze, kandi rwose ndi umukene nta bushobozi mfite.”

Hari abaturage bahemukiye rwiyemezamirimo

Undi mubyeyi utashatse kuvuga izina rye afite umwana wiga ku kigo cy’amashuri cya Butete yavuze ko umwuka atari mwiza muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Yagize ati“Mu minsi ishize hari ababyeyi bashatse guhemukira rwiyemezamirimo, hari ababyeyi bashatse kuba ba bihemu bashaka guhemukira rwiyemezamirimo ku mafaranga yo kwishyura ibyo abana barya, ariko twagiye mu nama nk’ababyeyi , tureba imbogamizi zirimo dusanga twebwe ababyeyi ari twe duhemuka.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ifunguro ry’umwana rimwe ryishyurwa amafaranga 300, hakurikijwe iminsi abana baziga, ababyeyi bamwe ariko bakavuga ko nta bushobozi bwo kuyabona.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Cyanika, Niyonzima Simeon , yavuze ko muri uyu murenge hari ibigo bibiri, icy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagitega hamwe n’urwa Gitete, abana bakaba bagaburirwa ku ishuri saa sita.

Yagize ati“Ababyeyi nibo bihitiyemo rwiyemezamirimo uzajya atekera abana .Ababyeyi twabasabye ko ubonye ibiribwa azajya abizana, ko atari ngombwa ko bajya bazana amafaranga .Ikibazo tugira rero ni uko niba umwana abwiye umubyeyi ko bamwirukanye, umubyeyi aba akwiye kuza ku ishuri akavugana n’ubuyobozi.”

Niyonzima akomeza avuga ko basabye ababyeyi ko udafite amafaranga akaba afite ibiribwa yajya abizana, kuko icyo umwana akeneye cya mbere ari ibyo kurya,

Yagaragaje ko nta mubyeyi ukwiye kuvuga ko umwana we yirukaniwe kubura amafaranaga yo kwishyura ibyo kurya, kuko muri ako gace hera ibirayi, imboga n’ibindi bitandukanye abana bagaburirwa ku ishuri.