{Mu kagari ka Muyoboro ho mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama ikirombe cyagwiriye umuntu wacukuraga amabuye y’agaciro maze ahita apfa.}
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva avuga ko uyu yapfuye mu masaha ya saa yine za mu gitondo yagiye gucukura amabuye mu kirombe mu buryo butemewe n’amategeko, agira ibyago kiramugwira bimuviramo urupfu.
Kugira ngo urupfu rw’uyu muntu rumenyekane, abacunga umutekano w’ikirombe ubwo bari mu kazi kabo gasanzwe basanze hari umuntu wapfiriye muri icyo kirombe babimenyesha Polisi.
SSP Nsengiyumva agira inama abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko mu karere ka Bugesera no hirya no hino mu ntara y’Iburasirazuba kubireka ndetse n’ababikora byemewe n’amategeko abagira inama yo kitwararika.
SSP Nsengiyumva yakomeje asaba abanyabugesera kutishora mu bikorwa nk’ibi aho yagize ati “Gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse abayacukura bashobora gutakarizamo ubuzima”.
Yasoje asaba abaturage gukomeza imikoranire myiza bafitanye na Polisi, barushaho gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’aho batuye kigakumirwa kitaraba.




Ibitekerezo 0