Mu mujyi wa Nyamata mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, Ishami rya SAGER ryafashwe n'inkongi y'umuriro mu buryo bw'amayobera, bimenyekana mu gitondo cyo kuwa 14 Mata 2015.

Cyafashwe n'inkongi y'umuriro mu ijoro hagati, inzu irashya ihereye mu biro by'umucungamutungo, ari nawe Muyobozi mukuru w'ishami rya SAGER- Nyamata.

Ubwo twageragayo bucyeye bw'umunsi w'inkongi, abo twahasanze badutangarije ko inkongi yatangiye nijoro, ihereye mu gisenge cy'inzu itewe no kugongana kw'insinga z'amashanyarazi (Court-circuit), ikamanuka igatwika ibyari mu cyumba cy'Umucungamutungo, hashya za mudasobwa n'ibindi bikoresho.

Ishami rya SAGER
Ishami rya SAGER

Umuzamu yabwiye Umunyamakuru ko nta muntu wemerewe kwinjiramo imbere mu gihe Polisi y'igihugu itararangiza iperereza.

Umwe mu bakozi utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko bishoboka ko ntawibye amafaranga y'iyi Banki, kuko ashobora kuba yahiriyemo agakongoka akaba ivu.

Hakaba n'andi makuru yo kuba harumvikanyemo umwuka wa lisansi, kandi bakaba barahasanze igikoresho cyaba cyarifashishijwe bafungura umutamenwa (Ccofre-fort) ubikwamo amafaranga ya banki.

Umuyobozi wa SAGER ku rwego rw'igihugu, Julien, yatangarije IGIHE ko iperereza ry'inzobere ryakozwe n'inzego za Leta zibifitiye ububasha ryagaragaje ko banki itahiye ku mpamvu kamere, ko ahubwo yaba yaratwitswe.

Yongeyeho ko nk'ikigo gifite ubwishingizi, biramutse bigaragaye ko banki yahiye ku mpamvu z'impanuka bakwishyurwa ibyangiritse byose, ariko byaba byarabaye ku mpamvu zo kuyitwika nkana, ubwishingizi ntacyo bwakwishyura, byabazwa abayitwitse.

Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y'u Rwanda, ACP Théos Badege, yabwiye IGIHE ko hari abafashwe bakibazwa, hakaba n'ibindi bimenyetso bigikusanywa ku buryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata hazaba hari icyamenyekanye koko nk'impamvu y'inkongi n'agaciro k'ibyangijwe.

Kuba hari byinshi byangiritse ndetse n'ibitabo bibika amakuru hafi ya byose bikaba byarahiye, Umuyobozi wa SAGER ku rwego rw'igihugu yavuze ko nta mpungenge zikomeye cyane zihari ku bijyanye n'abagurijwe bagomba kwishyura, kuko icyumba cy'inguzanyo cyo kitagezweho n'inkongi. Yongeyeho ko abakozi bose ba banki bakurikiranywe mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Zimwe mu mpapuro za banki zahiye
Zimwe mu mpapuro za banki zahiye

NTWALI John Williams
{[email protected]
Twitter: intwarane}