Brig Gen Rwivanga yabigarutseho ubwo yari mu nama yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera yateguwe na Polisi y’Igihugu. Yabereye i Musanze guhera ku wa 15 Kamena 2023, isozwa ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023.

Yavuze ko iterabwoba n’ubuhezanguni buteza umutekano muke ari bimwe mu bibazo biteye inkeke ku mugabane wa Afurika, kandi umuzi wabyo ari imiyoborere mibi usanga idakemura ibibazo abaturage bafite cyane cyane urubyiruko, no guheza bamwe.

Brig Gen Rwivanga yatanze urugero rw’uburyo u Rwanda rwashyize mu ngabo z’Igihugu, RDF, abahoze muri Ex-FAR, avuga ko ari amahitamo meza yo ‘kudaheza’ igice runaka cy’abaturage mu gihugu kandi ari kimwe mu bisubizo byo kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

Ati "Perezida wacu yari ku isonga mu rugendo rwo gufata ibyemezo, aho abasirikare bacu bafungwaga umunsi n’ijoro kubera gukora ibikorwa by’ubugome cyangwa by’ihohoterwa kuko yashakaga gutanga isomo ry’uko iyo ushaka kunga sosiyete ugomba gufata ingamba zikakaye kuri buri wese ushaka gukurura amacakubiri mu gisirikare".

"Icya kabiri ni ugushyira abahoze muri Ex-FAR mu gisirikare cy’igihugu, RDF. Byarashobokaga ko abasirikare bacu bagira icyo bakora bigateza ibibazo byinshi, bamwe mu bayobozi bacu bagwaga mu gico bagacibwa imitwe ariko icyo twakoze ni ukudaheza abo bari abanzi bacu harimo n’abo twafashe ku rugamba".

Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko ari ikintu cyakozwe ku rwego rw’igihugu, aho abantu bakoze Jenoside basubiye muri sosiyete binyuze mu gucibwa imanza mu nkiko Gacaca.

Ati "Iyo hari abantu uheje mu miyoborere rusange ya sosiyete, iyo guverinoma iba isizemo icyuho. Icyo Al shabaab ikora ni ukurema itsinda ryayo. Guverinoma nziza ntabwo ibaheza. Ni kimwe mu bintu byiza dukora mu gihugu cyacu, aho kutagira abo uheza byagizwe ipfundo ry’ubumwe bwacu".

Yavuze ko indi ntwaro yo guhangana n’ikibazo cy’iterabwoba ari dipolomasi, kuko Leta zigomba gufatanya guhangana n’icyo kibazo.

Kugeza ubu umugabane wa Afurika wugarijwe n’ikibazo cy’iterabwoba n’ubuhezanguni bw’imitwe ya kiyisilamu mu duce twa Sahel, Somalia, Mozambique n’ahandi.

Iyo mitwe y’iterabwoba ifite ibyo ishyize imbere, kimwe muri byo ni ugushinga leta ya Kiyisilamu no kwimakaza itegeko rya Sharia. Hari kandi gushaka kuyobora ibihugu n’imitungo kamere yabyo kuko akenshi iherereye ahari imitungo kamere.

Brig Gen Rwivanga avuga ko iyo urebye iyi mitwe ituruka ahanini ku gutsindwa kwa guverinoma, kuko usanga aho iri nta nzego za leta zikemura ibibazo by’abaturage mu gihugu, abayishinga bakinjirira muri icyo cyuho.