{Minisitiri Dr Bongnessan Arsene Ye, ushinzwe ubutwererane n'ibigo ndetse n'amavugururwa mu bya politiki muri Burkina Faso , mu kiganiro yagiranye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu yashimiye u Rwanda uburyo rumaze kwiyubaka n'umwanya abaturage bahabwa mu gufata ibyemezo.}

Minisitiri Dr Bongnessan Arsene Ye,mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu James Musoni hamwe n'abandi bakozi b'iyo Minisiteri bagaragaje uburyo u Rwanda rumaze gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri James Musoni, yagaragaje uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rw'abaturage mu guhabwa ijambo ku bibakorerwa. Akomeza ashima umubano hagati y'ibihugu byombi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu Munyeshyaka Vincent, yagaragaje uburyo u Rwanda mbere ya Jenoside rwaranzwe n'ubutegetsi bubi, bwakoreshaga igitugu ndetse n'amacakubiri, anagaragaza kandi uburyo nyuma ya Jenoside abanyarwanda bageze ku bumwe n'ubwiyunge binyuze mu Nkiko Gacaca, no mu kwegereza ubuyobozi abaturage.

Minisitiri Dr Bongnessan Arsene Ye, yagize ati "Kuba nagiriye uruzinduko mu Rwanda ni inyungu kuko byamfashije kuganira n'abayobozi mu kungurana ibitekerezo, nubwo buri gihugu kigira uburyo kiyobora. Icy'ingenzi ni uguha umuturage ijambo mu gufata ibyemezo mu biteza imbere igihugu.”

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Dr. Bongnessan Arsene Ye, yakomereje mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere (RGB), aho yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu nzego nyinshi, akaba ari yo mpamvu yo kurushakaho isomo.

Yagize ati “Buri gihugu kiba gifite umwihariko wacyo. Ni byiza ko dusangira ubunararibonye mu bya politiki, imiyoborere, ubukungu n’ibindi.Turashaka gutangiza Sena, kuba u Rwanda rumaze igihe ruyifite, hari icyo twarwigiraho bikadufasha gufata imyanzuro ikwiye iwacu.”

Dr. Bongnessan yatangaje ko hari abakeka ko ibihugu by’i Burayi ari byo byo gufatiraho amasomo, ariko muri Afurika hari ibifite udushya twinshi twabera ibindi intangarugero.

Yagize ati “Twakabaye twasuye ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi, Aziya n’ahandi, ariko ibihugu bya Afurika ubwabyo bifite icyo byakwigishanya.”

Dr Arsene yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho mu kwegereza ubuyobozi abaturage, mu bwisungane mu kwivuza, gushyira abana mu mashuri n’uburyo abaturage bagira uruhare muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere u Rwanda rwihariye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Anastase Shyaka yatangaje ko kuba hari ibintu byiza u Rwanda rukora abandi bakabibona kandi bakaza kurwigiraho ari ibyo kwishimirwa. Ati “Biduha icyizere, bikadufasha kugira ibyo tuvugurura ngo dukomeze gutera imbere.”

Uretse Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu n'Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, izi ntumwa zo muri Burkina Faso zagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Sena, uw’Inteko Ishinga Amategeko n’uwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Minisitiri Dr. Bongnessan Arsene YE wo muri Bourkina Faso,  na Minisitiri wa MINALOC, Musoni James
Minisitiri Dr. Bongnessan Arsene YE wo muri Bourkina Faso, na Minisitiri wa MINALOC, Musoni James