Ibi ni ibyatangajwe mu nama yabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2015 mu kiganiro Banki nkuru y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru.

John Rwangombwa, Guverineri wa BNR yagize ati ”Iyo turebye aho tugeze ni byo koko tubona amabanki afite ubwinyagamburiro, bityo bikaba akwiye kuba yagabanya inyungu yakwa ku nguzanyo.”

Yakomeje avuga ko akurikije uko amabanki ahagaze ubu, umwaka wagakwiye kurangira hari icyo bagabanyije ni cyo cyaba gito kuko byinshi mu bibazo byatumaga bagira gutakaza amafaranga birimo abantu batishyuraga neza byavuye kuri 6.9% bikagera kuri 6%.

Guverineri wa BNR John Rwangombwa asanga Ibigo by'imari bikwiye kugabanya inyungu ku nguzanyo
Guverineri wa BNR John Rwangombwa asanga Ibigo by'imari bikwiye kugabanya inyungu ku nguzanyo

Yongeyeho ko nubwo Banki Nkuru idashyiraho inyungu yakwa ku nguzanyo ikomeza kuvugana n’amabanki ikabereka uko imibare imeze kandi ko binashoboka kugabanya inyungu yakwa ku nguzanyo.

Nkuko bigaragazwa na BNR kugeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2015, ikigereranyo cy’inyungu ku nguzanyo muri banki zitandukanye mu rwanda cyari kuri 16.8%.

Uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze

Kugeza ubu ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza kuko bwazamutseho 7% hejuru ya 6% kari kateganyijwe nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Nk’uko BNR ibitangaza, Imari shingiro y’ibigo by’imari mu mpera za 2014 yari 24.2% ku ma banki, na 33.1% mu bigo by’imari iciriritse.

Umubare w’inguzanyo zidakoreshwa wavuye kuri 6.3% mu mpera za Nzeli 2014 ugera kuri 6% mu mpera z’Ukuboza 2014 mu ma banki n’aho mu bigo by’imari iciriritse biva kuri 7.7% bigera kuri 7%.

Ifaranga ry’u Rwanda na ryo rihagaze neza ugereranyije n’indi myaka kuko mu mwaka wa 2014 ryagabanutseho 3.6% ugereranyije n’idorali rya Amerika, mu gihe 2013 ryari ryagabanutseho 6.1%.

Kugeza ubu ryagabanutseho 1.87% ugereranyije n’idorali rya Amerika.