{Kuwa mbere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose tugize Akarere ka Rusizi basinyanye n’Umuyobozi w’Akarere imihigo yo kurandura burundu imirire mibi mu bana bitarenze mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2012.}

Iyi mihigo nk’uko Emmanuel Ndamuzeye, Ushinzwe ubuzima muri Rusizi abivuga igamije guca burundu ikibazo cy’indwara abana bakunda guhura nazo bitewe n’imirire mibi usanga akenshi ituruka ku kurya indyo ituzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari mu muhango wo gusinya imihigo yo kurandura imirire mibi mu bana, yabasabye kumva ko babyiyemeje babigeraho. Nzeyimana agira ati: “Ubu habayeho ishyaka ryinshi abayobozi b’utugari bagakora ubukangurambaga ku gukora akarima k’igikoni muri buri rugo.”

Yongeyeho ati: “Tugomba gushyira ingufu muri gahunda y’amashuri y’imirire mu tugari, hakabaho gukomeza gukangurira abaturage gutunga amatungo magufi ndetse na gahunda yo gukangurira aboroye inka gukamira abana amata bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ndumva 1,8% by’abana dufite mu karere kose bafite ikibazo cy’imirire mibi twaba twarivanyeho iryo janisha mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.”

Jean Marie Vianney Bushayija, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama na we wasinye imihigo yo guca imirire mibi mu bana avuga ko iyi mihigo igiye gutuma bakorana umurava intego yo guca imirire mibi mu bana bari bafite kandi akemeza ko bishoboka ko bazabigeraho mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Bushayija agira ati: “Dukurikije ibipimo byo kwa muganga byerekana uko abana bafite imirire mibi bameze dusanga ubu hagenda habaho gutera intambwe ishimishije kuko bari kugenda bava mu cyiciro cy’abazahajwe n’imirire mibi bajya mu cy’abo bidakanganye.”

Ati: “Urugero mu kwezi gushize twari dufite abana 9 bafite imirire mibi bari mu cyiciro cy’abamerewe nabi ariko batatu bamaze kuva muri icyo cyiciro.Iyi mihigo rero ndabona kuyishyira mu bikorwa bishoboka kubera ko hari gahunda nyinshi zabidufashamo tugiye gukangurira abaturage.”

U Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2013 rwihaye intego yo kugabanuraho 30% by’umubare w’abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi.