{Kuwa 27 Kamena 2014, Minisisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yifatanyije n’abandi gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi mirongo itanu ziciwe mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anavuga ku kibazo cy’amacumbi y’abarokotse kitarakemuka mu gihugu.}

Muri uwo muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside mu Bisesero, Minisitiri w’Intebe yabasabye ko batagomba guheranwa n’akababaro ahubwo bagomba guha agaciro kuba ababo bashyinguwe mu cyubahiro.
Yibukije ko urwibutso rwa Bisesero ari ikimenyetso kidasibangana cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero.
Yanafashe umwanya wo kugaya no kunenga abakoze Jenoside, abayigizemo uruhare n’abayishigikiye, yizeza abacitse ku icumu rya Jenoside ko Guverinoma izakomeza kubafasha kwifasha binyuze mu mishinga y’iterambere ndetse no mu burezi.
Minisitiri w’Intebe mu ijambo rye yavuze ko Guverinoma ishaka kurangiza mu minsi mike cyane iri imbere ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse ikanakora ibishoboka byose abashoboye kwiga bakabona uko biga muri za kaminuza, amashuri makuru no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero bishwe babanje kwirwanaho.
Vicent Kayigema, umwe mu barokokeye mu Bisesero akaba na we yararwanye urugamba rwo kwirwanaho, atanga ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Abasesero banyuzemo mu gihe cya Jenoside, yavuze ko bashoboye kwihagararaho ndetse bakanesha Interahamwe n’abandi babagabagaho ibitero.
Mu rugamba rwo kwirwanaho ngo buri Musesero wese yaba umwana cyangwa umugore yari afite icyo ashinzwe, ati “Mu gihe abagabo babaga barwana, abana n’abagore bo babaga barimo gukusanya amabuye.”
Uru rugamba rwamaze amezi atatu bigaragara ko Abasesero bari batsinze Interahamwe ngo rwaje guhindura isura Abafaransa bageze mu Bisesero.
Kayigema avuga ko bamaze kubona abazungu bageze aho mu Bisesero mu cyari “Zone Turquoise” ngo bibwiye ko baje kubatabara noneho bava mu misozi aho bari bihishe. Ngo bahageze basobanurira Abafaransa uko bimeze ariko Abafaransa bashidikanya kubyemera maze babasaba gihamya. Icyo gihe ngo bahise babereka umubiri w’umuntu bari bamaze kwica bamutemye ukijenga amaraso.
Aho kugira ngo Abafaransa bahite babatabara ngo babasize aho bababwira ko bazagaruka nyuma y’iminsi itatu. Kayigema agira ati “Muri iyo minsi itatu ni bwo batwishe amanywa n’ijoro kuko twese twari twigaragaje twavuye aho twari twihishe.”
Dr Rose Mukankomeje wavuze mu izina ry’ababuriye ababo mu Bisesero yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside bababariye ababahemukiye, kandi byabagiriye akamaro mu mibereho yabo ati “Iyo tutababarira ubu tuba turi i Ndera! Iyo tutababarira ubu tuba tutakiriho.” Byongeye kandi avuga ko na bamwe mu bana b’ababahemukiye bari mu myanya myiza mu nzego z’ubuyobozi, ati “Ntitwifuza ko hagira urenganira muri iki gihugu twarokokeyemo.”




Amafoto yo gushyingura mu cyubahero abazize Jenoside mu Bisesero
{Amafoto/Primature }




Ibitekerezo 0