{Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, kuwa 12 Werurwe 2012, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite raporo yayo ya 2009-2011.}
Muri iyo raporo, yagaragaje ibirego 74 by’abakandida mu myanya y’akazi aho kuva mu mwaka wa 2009-2010 hakiriwe ubujurire 11 bungana na 12,95%, kuva Nyakanga 2010 kugeza Kamena 2011, hagaragara ubujurire 74 (87.5%) , bigaragara ko bwiyongereyeho ugereranyije n’umwaka wa 2009-2010.
Iyo raporo ikomeza igaragaza ko ibyagaragaye mu isuzuma ry’imbonerahamwe zinyuranye z’imirimo, Komisiyo yasanze ko mu Turere twose tugize igihugu uko ari 30, cyane cyane mo Mirenge n’Utugali , umubare munini w’abakozi bari mu myanya badafite impamyabushobozi zisabwa.
Isesengura rigaragaza ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera ibyo bibazo ari amarangamutima n’ikimenyane biba byakoreshejwe mu itangwa ry’akazi hatitawe ku mpamyabushobozi y’ibanze iba isabwa ku mwanya runaka w’umurimo.
Igenzura ryagaragaje muri rusange ko mu Turere n’Umujyi wa Kigali hari abakozi bari mu myanya itarateganyijwe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, aho abakozi mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali bakorera ku masezerano, indi myanya iteganyijwe nta mukozi uyirimo.
Ikindi isesengura ryagaragaje ni ikibazo kijyanye no gushyiraho umukozi mu mwanya by’agateganyo, imyanya myinshi itagira abakozi, kwimura abakozi no kubahindurira imyanya y’imirimo n’ibindi.
Ku bijyanye n’ibibazo by’imikorere n’imyitwarire mibi by’abakozi, Komisiyo yakurikiranye ibibazo 45 (16.2%) mu mwaka wa 2009-2010.
Ku bijyanye n’abakozi basabye amafaranga y’imperekeza, amafaranga y’insimbura kiruhuko atishyuwe, imishahara n’ibinyuranyo byayo mu mwaka wa 2009-2010, ibibazo byashyikirijwe Komisiyo byari 16.3%.
Mu mwaka wa 2011, Komisiyo yagaragaje ko byagabanyutse kuko bigera ku 9.42% impamvu akaba ari amahugurwa yatanzwe.
Hari ibyo abadepite banenze muri iyo raporo birimo : kudaha agaciro Ururimi rw’Ikinyarwanda mu piganwa, ishyirwa mu myanya y’abatabikwiriye, kuba nta mahugurwa atangwa n’ibindi.
Zimwe mu nshingano za Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta hari : Kugenzura no gukurikirana uburyo abakozi bahabwa akazi, kugenzura uko inzego za Leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gucunga abakozi ba Leta n’izindi.
Inkuru dukesha: Izuba Rirashe
Hejuru ku ifoto: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta




Ibitekerezo 0