Umugenzuzi w’Imari muri BDF, Bakinga Deo,avuga ko nubwo abakiriya bagana iki kigo bataragaragaza ikibazo kibahangayikishije bitakuraho ko bagomba guhabwa serivisi zibanogeye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2016, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kunoza imitangire ya serivisi muri BDF.
Yagize ati “BDF yateye intambwe yo kugira ngo nk’ibindi bigo byaba ibya Leta n’ibyigenga irusheho kwita cyane kuri serivisi iha abakiriya cyane cyane muri iki cyumweru cyabahariwe. BDF ntabwo twasigaye inyuma muri urwo rugamba rwo guteza imbere abatugana. By’umwihariko dufite indangagaciro ivuga ko tugomba guha umukiriya serivisi nziza kurusha uko yari abyiteze. Kuba iki kigo cyahagurukiye gutanga serivisi nziza ntibivuze ko gisanzwe gitanga izimeze nabi,ahubwo biri mu rwego rwo kuvugurura imikorere.”
Bakinga yemeza ko BDF ifite gahunda yo kwegera abakiriya, banabashishikariza kubagana ku mashami yabo aherereye mu turere batiriwe bajya ku cyicaro i Kigali.
Ati “Twagerageje gukora ubukangurambaga bugamije kumenyesha abantu ibikorwa bya BDF mu gihugu hose, habaye hari abatarayimenya birashoboka ko baba bahari ariko icyo tubasaba ni uko bagerageza gushaka amakuru, bazabaze mu nzego z’ibanze bazabasobanurira.”
Ubuyobozi bwa BDF bwibukije abakiriya bayo ndetse n’abandi bantu bataratangira gukorana n’iki kigo guhugukira kukigana kugira ngo babashe gusobanuza ibyo batumva neza mu mikorere yacyo.
BDF ni ikigega cyatangiye mu mwaka wa 2011, cyashyizweho na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’u Rwanda itsura amajyambere.BDF yatangiye yitwa BAS (Business Advisory Services) yari ishinzwe ubujyanama ku mishinga ibyara inyungu.
Kuri ubu BDF ifite abakozi barenga 100, ikorera mu turere 30 tw’igihugu ndetse igatanga serivisi zitandukanye zigamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato kurushaho kwiteza imbere.
Icyumweru cyo kwita ku bakiriya cyatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1992, kiba mu ntangiriro z'Ukwakira buri mwaka hagamije kwimakaza umuco wo gutanga serivisi zinoze ku bakiriya bagana ibigo bitandukanye.



Ibitekerezo 0